skol
fortebet

Wizkid na Tiwa Savage bagaragaye mu bikorwa by’urukozasoni byiswe ubusambanyi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Wizkid wo mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Fever” agaragaramo we na Tiwa Savage bari mu bikorwa bisa n’ubusambanyi.

Sponsored Ad

Amashusho y’iyi ndirimbo akokemeje kuvugisha amagambo benshi mu batuye Nigeria bahamya ko akururira abantu kwishora mu busambanyi.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo Wizkid na Tiwa Savage, uyu mugore niwe ukinamo nk’umukinnyi w’imena cyangwa se nka main Actor mu ndimi z’amahanga.

Tiwa Savage na Wizkid bagaragara muri iyi ndirimbo ubona bari mubihe by’urukundo, aho bajya no mubiriri bagakora ibikorwa nk’ibyabakundana birimo kwitsiritanaho no gusomana byeruye ari nabyo byavugishije abantu benshi.

Ababonye aya mashusho bakareba ibikorwa Tiwa na Wizkid bakora muri iyi ndirimbo byatumye bibaza byinshi kuko ubusanzwe Tiwa Savage ni umugore wubatse afite umugabo n’umwana ndetse na Wizkid afite umwana n’umugore nubwo batabana.

Gusa abakurikiranira hafi harimo n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu gihugu cya Nigeria bakomeje kuvuga ko Wizkid na Tiwa Savage bari mu rukundo ndetse ko yaba yaranatandukanye n’umugabo babanaga banabyaranye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa