skol
fortebet

Yannick Mukunzi yigeze kwamburwa imyenda ajya kwihisha mu kabari

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Yannick Mukunzi akiri umwana yahuye n’ ikibazo ubwo yari yagiye koga akaza kwamburwa imyenda na bagenzi be bizeye ko nyuma baraza kuyisubizwa , byaje kurangira nyiri gutwara imyenda abakubise bakizwa n’ amaguru .
Aganira na Radio isango Star Yannick Mukunzi yavuze uburyo yambuwe imyenda yagiye koga akagenda yambaye ubusa nyuma umuvandi mwe we akamuzanira imyenda . umukunzi wa Yannick Mukunzi
Umukinnyi wa Rayon Sports Yannick Mukunzi yatangaje ko akiri umwana we na bagenzi be bagiye koga (...)

Sponsored Ad

Yannick Mukunzi akiri umwana yahuye n’ ikibazo ubwo yari yagiye koga akaza kwamburwa imyenda na bagenzi be bizeye ko nyuma baraza kuyisubizwa , byaje kurangira nyiri gutwara imyenda abakubise bakizwa n’ amaguru .

Aganira na Radio isango Star Yannick Mukunzi yavuze uburyo yambuwe imyenda yagiye koga akagenda yambaye ubusa nyuma umuvandi mwe we akamuzanira imyenda .

umukunzi wa Yannick Mukunzi

Umukinnyi wa Rayon Sports Yannick Mukunzi yatangaje ko akiri umwana we na bagenzi be bagiye koga haza umuntu abatwara imyenda aranabakubita .

Yagize ati “ Nkiri umwana ndibuka ubwo najyaga koga rimwe na bagenzi banjye mu gihe twari turimo koga umuntu araza atwara imyenda yacu ntitwabyitaho cyane turavuga ati ( Ah araza kuyiduha Bana…reka twiyogere) turangije koga twahise tujya kureba wa muntu watwaye imyenda yacu tuyimusabye arayitwima umwe mu nshuti zanjye yaje gushaka kurwana nawe ahita afata inkoni aratwirukankana twambaye ubusa ,aba motari batubonye bose bakavuga ngo dore abarozi ….)twahise tujya kwihisha mu kabari baduha imifuka turayambara ntabarwa na (Petite Frere )wanjye wanzaniye imyenda ndayambara .

Umunyamakuru yabajije Yannick ibyo kunywa akunda asubiza ko ubusanzwe adakunda ibyo kunywa bisembuye ahubwo akunda ,fanta , Juice , ndetse n’ amazi .

Abajijwe umukinnyi yibonamo nk’ ikitegererezo cye yavuze ko ari Paul Pogba ukina mu ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ Ubwongereza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa