skol
fortebet

Young Grace aritegura gukora ubukwe vuba

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop na Rnb Young Grace yijeje abantu bamukurikira ko ubukwe bwe n’umusore uherutse kumwambika impeta bwegereje.

Sponsored Ad

Hari mu kiganiro yagiranye n’abafana be bamukurikira kuri Instagram, yabasabye kumubaza ibibazo na we abizeza ko ibyo abazwa abisubiza.

Hari umufana wamubajije niba yaratandukanye n’umusore witwa ‘Pique’ umaze igihe yaramwambitse impeta y’urukundo.

Young Grace yamusubije bitakoroha ko batandukanye kuko hari ikintu kinini kibahuza. Undi nawe yahise abaza Young Grace igihe azakorera ubukwe.

Mu kumusubiza yagize ati :”Ubukwe buregereje nzabatumira kuko ubukwe ni abantu…”.

Yanabajijwe inzozi afite, avuga ko anyotewe kuba akabura ntikaboneke (Umubyeyi).Iki gisubizo cyikaba kije cyunga mu marenga aherutse kugaragaza abicishije kuri Whatsapp ubwo yashyiragaho ifoto y’uruhinja akavuga ko adashobora gutegereza ko umunsi umwe azagira abana,bikaba byaratumye abakunzi be bamuhata ibibazo abandi bamubaza igihe azabyarira...ndetse harimo n’abagiye bishimira ko agiye kubyara.

Hari n’amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi bushobora kuba muri uyu mwaka wa 2019.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ubwo Young Grace yizihizaga isabukuru y’amavuko nibwo Pique yateye ivi maze amusaba ko yazamubera umufasha undi na we abyemera atazuyaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa