skol
fortebet

Young Grace ntahisha ko akundana n’ umukinnyi w’ umupira w’ amaguru

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Young Grace wagiye avugwa mu rukundo n’ abasore batandukanye barimo Njuga ukina amafilime bombi bakabihakana yemeje ko asigaye akundana byeruye n’umusore witwa Hubert Rwabuhihi ukina umupira w’amaguru mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri shampionat y’u Rwanda yitwa Heroes.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 21 ni umuhungu wa Innocent Rwabuhihi umutoza wa APR ya Athletisme, akaba kandi mukuru wa Uwineza Placide ukina muri Kiyovu Sports.

Young Grace w’imyaka 24 nta bundi yigeze ahamya ko hari umusore bakundana n’ubwo byagendaga binugwanugwa ku bandi basore we akabyita ibihuha.

Mu bihe bishize bwo byavuzwe ko ari gutegura gushakana n’umuzungu nabwo avuga ko ari ibihuha ariko ubu urukundo arimo ararwatura.

Kuri Instagram ye usangaho amafoto ye n’uyu musore w’ingimbi aherekejwe n’utugambo tw’urukundo rugishyushye. No ku ruhande rw’uyu musore ariko kuri Instagram ye bikaba uko.

Mu irushanwa rya PGGSS 8 uyu muraperi ukomoka i Rubavu arimo kuva i Gicumbi, Musanze na Huye uyu musore aba ahari yaje gushyigikira umukunzi. Uyu nawe atinzwa no kuva kuri ‘stage’ agahita amusanga.

Mu minsi ishize, ubwo yatebyaga ko umuhanzi mugenzi we Bahati “arya bango” asambana nta gakingirizo yambaye, Young Grace tumubajije uko abizi yavuze ko ari amakuru afite tu!

Icyo gihe yatubwiye ko we afite umukunzi witwa Piqué (yavugaga uyu Rwabuhihi), ariko ibye nawe byari bitaramenyekana cyane.

Ubu ubwo afite Piqué rero aho bukera nawe arahindura yitwe Shakira! Gusa umuhanzikazi Shakira we arusha umukinnyi Piqué imyaka 10 yose, naho Young Grace arusha uyu Hubert itatu gusa!

Ibitekerezo

  • amahirwe masa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa