skol
fortebet

Young Grace yaba ari mu rukundo na Njuga nyuma y’ igihe kirekire agaragaza ko akunda Yannick

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Young Grace yahakanye avugwa ko akundana n’ umukinnyi wa filime Njuga .
Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yahakanye amakuru avugwa ko akundana na Ngabo Leo ubusanzwe ukina muri filime ya Seburikoko yitwa Njuga .
Bitewe n’ amashusho Njuga yashyize kuri konte ye ya Instagram agaragaza aba bombi bari kumwe ahantu mu twatsi bicaye bahuje urugwiro, abantu batangiye kwibaza niba nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yabo.
Hari n’ abuririye kuri ayo mashusho bababwira ko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Young Grace yahakanye avugwa ko akundana n’ umukinnyi wa filime Njuga .

Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yahakanye amakuru avugwa ko akundana na Ngabo Leo ubusanzwe ukina muri filime ya Seburikoko yitwa Njuga .

Bitewe n’ amashusho Njuga yashyize kuri konte ye ya Instagram agaragaza aba bombi bari kumwe ahantu mu twatsi bicaye bahuje urugwiro, abantu batangiye kwibaza niba nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yabo.

Hari n’ abuririye kuri ayo mashusho bababwira ko baberanye. Umwe yagize ati " Umva Njuga muraberanye ,Muraberanye brada(brother) .

Ubwo UMURYANGO twavuganye na Young Grace ku murongo wa Telefone yadusubije ko adakundana na Njuga

Yagize ati “ Nabwo nkundana na Njuga … Amakuru y’ ukuri ni uko ntakundana na Njuga .

Njuga yatangarije UMURYANGO ko adakundana na Young Grace ndetse anavuga ko afite umugore n’ abana. Abajijwe igisobanuro cy’ ifoto yagaragaje ku mbungankoranyambaga ari kumwe n’ uyu muhanzikazi yavuze ko iriya foto yafashwe bari mu kazi nk’ uko yakwifotozanya n’ undi muhanzikazi uwo ariwe wese.

Yagize ati " Nabwo nkundana na Young Grace. Sinshaka gukundana ., Mfite umugore n’ umwana" .

Kugeza ubu nta muhungu urerura ko akundana na Young Grace gusa we avuga ko afite umunyamahanga babyumva kimwe nubwo ntawe uramuca iryera.

Iby’ uko Young Grace na Njuga baba bakundana mu ibanga bije nyuma y’ igihe kinini Young Grace agaragaza ko akunda umukinnyi Yannick Mukunzi wo muri Rayon Sports. Uretse kuba Young Grace akunda gushyira amafoto y’ uyu mukinnyi ku mbuga nkoranyambaga yigeze no kubihamiriza umunyamakuru ukora kuri radiyo imwe muzikorera mu Rwanda ko akunda Yannick.


Young Grace ni umufana ukomeye wa Yannick Mukunzi :

Uyu mukunnyi Yannick akundwa n’ abakobwa cyane, dore ko nta n’ iminsi myinshi irashira umwana w’ umukobwa arize agahogora avuga ko ashaka gusuhuza Yannick, uyu mukunnyi yasuhuza uyu mukobwa, umukobwa agwa muri koma bitewe no gutungurwa.



Young Grace ubusanzwe ni umuraperikazi nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bingo , Hangover ndetse n’ izindi zirimo ’Ataha he’ aho uyu muhanzikazi atanga ubutumwa bw’ umukobwa ukunda umusore ariko akaba yarabuze aho ahera abimubwira, bikekwa ko muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yaba ariwe wivugaga akaba yarabuze aho ahera abwira Yannick ko amukunda.

REBA VIDEO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa