skol
fortebet

Young Grace yabatirishije umwana we akoresha ibirori[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace, yabatirishije umwana we w’umukobwa mu idini gikiristu rya Gatolika.

Sponsored Ad

Young Grace mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yabatirishije umwana we w’imfura yise ‘Amata Anca Ae’eedah’.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020, uyu muraperikazi nibwo yakoresheje ibirori byo kubatirisha umwana we yabyaranye na Pique umwaka ushize muri Kanama 2019.

Mu butumwa Young Grace yashyize ahagaragara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko byamunejeje cyane, anongeraho ko azakomerezaho gutoza inzira ya Gikristo umwana we.

Yagize ati: “Twabatijwe!!!!… Twavutse bwa kabiri mw’izina ry’Imana Data na Mwana Na Roho Mutagatifu Amen @diamante_amata nzagutoza inzira ya gi Kristo mfura yanjye nkunda”.

Muri Werurwe 2019 nibwo Young Grace yatangiye gutangaza ko atwite umwana w’mukobwa, icyo gihe abinyujije kuri Instagram.

Ubu Young Grace ntakigaragagara cyane mu mujyi wa Kigali, asigaye aba i Rubavu, iwabo murugo kwa Nyina umubyara akaba ariho yagiye murwego rwo kwita neza kuri uyu mwana we w’imfura.

Young Grace w’imyaka hafi 26 y’amavuko yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] warusanzwe akina umupira w’amaguru, ari na we se w’uyu mwana yabyaye. Gusa nubwo iby’urukundo rwabo byaje kurangira yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Ku wa 8 Nyakanga, Young Grace yakoreye umwana we w’umukobwa indirimbo yise ‘Diamante’, iri rikaba ari rimwe mu mazina y’uyu mwana.

Uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye na we ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.





Ibitekerezo

  • Young Grace, ndagushimiye kubwa Batisimu y’umwana wawe, uri umubyeyi mwiza kandi w’umukristu. Diamante nakubere umunezero nk’uko ubyifuza kandi wongeremo akandi kabaraga kuko umuhanzi ntagira kiruhuko. Imana iguhe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa