skol
fortebet

Young Grace yahaye isezerano rikomeye imfura ye yibarutse

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Young Grace wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop mu muziki Nyarwanda,mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu yibarutse imfura ye y’umukobwa yamaze guha izina rya Diamante .

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu taliki ya 24 Kamena 2019, nibwo uyumuhanzikazi ubusanzwe witwa Abayizera Grace, yatangaje ko yibarutse umwana we w’umukobwa anagaragaza ko yishimiye cyane kumwakira mu muryango.

Young Grace yabyariye mu bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu aho yari yaragiye kubyarira hafi n’umuryango we n’ababyeyi be. Uyu mwana, Young Grace yamubyaranye na Rwabuhihi Hubert wanamwambitse impeta amusaba ko bazabana n’ubwo hari amakuru ahamya ko batandukanye.

Young Grace yibarutse imfura ye nyuma yo kumukorera indirimbo ari zo; “Diamante” na “You can do better”. Nyuma y’amasaha macye amaze kwibaruka imfura ye, Young Grace yanditse kuri konti ye ya Instagram ko yibarutse umwana mwiza w’umukobwa mu rukerera rw’uyu wa Gatandatu saa kumi n’iminota ine.

Uyu mubyeyi yahise aha isezerano uyu mwana we, ruyo kuzamukunda,akamutonesha ndetse akanamuha ubuzima bwose butangwa n’umubyeyi.

Yagize ati “Nguhaye ikaze mfura yanjye Diamante, nzagukunda, nzagutetesha, nzagutonesha, ntacyo uzamburana, iryo ni isezerano nguhaye.”

Ibitekerezo

  • Niyonkwe.Ariko ibi byateye usanga abakobwa birongoza ku bahungu bamara kubahaga bakabata,ntitukavuge ngo "bali mu rukundo".Uwo Young Grace yitaga ngo bari mu rukundo,yamaze kumutera inda ahita amuta.Ikindi kandi,abantu basambana bage bibuka ko Imana ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa