skol
fortebet

Young Grace yahishuye igisobanuro cy’amazina adasanzwe yashobeye abatari bake yise umwana we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rukerera rwo ku wa 24 Kanama 2019 impundu zavuze urwunge iwabo wa Young Grace n’umusore babyaranye umwana baherutse kwibaruka bataziriye akazina ka Diamante.

Sponsored Ad

Ni umwana uyu muraperikazi ubusanzwe witwa Abayizera Marie Grace yari ategerezanyije amatsiko cyane ko ari imfura ye. Yamuririmbiye ibisingizo mu ndirimbo yamwitiriye nk’ikimenyetso cyerekana ko ari umwana yari ategerezanyije ibinezaneza.

Muri iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 8 Nyakanga 2019, uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye na we ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.

Mu nyikirizo ati “Ubu ndiho ku bwawe mwana wanjye wandekura nagwa, ntawe uzagukoraho nzakubera intwari rudasumbwa Diamante.”

Mu kumuhanura, Young Grace muri iyi ndirimbo avuga ko umwana we azasanga Isi yarangiritse, akamubwira ko adakwiriye kuzagira ikibazo kuko azahamubera, akamushishikariza kuzakunda umurimo no kuzakora icyo aricyo cyose umutima we uzamuhatira.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Young Grace yari yanditse agusaba ko kwazarangira ari umubyeyi.

Nyuma yo kwibaruka uyu mwana, yamwise amazina ashobora kwibazwaho na benshi duhereye ku ry’Ikinyarwanda, aho yamwise ‘Amata’ irindi riba ‘Anca Ae’eedah Ai’.

Mu kiganiro na Young Grace yasobanuye imvano y’aya mazina y’umwana we yibajijweho na bamwe bavuga ko agoranye kuyasoma abandi bakibaza ibisobanuro byayo.

Ati “Anca Ae’eedah Ai bivuze impano y’ubuntu bw’Imana yaturuste ku rukundo. Hanyuma ‘Amata’ ryo ni Irinyarwanda, twese tuzi ko amata agira umumaro, ni ay’ingenzi ku buzima bwacu, urwaye barayakuramiza, agira umumaro cyane ku buzima bwacu. Natwe umwana wacu twamugereranyije nayo mu rwego rw’izina kuko ni uw’ingenzi kuri twe no ku bacu.”

Avuga ko we na se (w’umwana) bafatanyije kumwita aya mazina. Abajijwe uko yari amerewe agiye kwibaruka ati ‘ibise byo ibyabyo bibara uwariraye’.

Young Grace w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa