Young Grace yahishuye igitsina cy’umwana atwite n’izina azamwita

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 March 2019 Yasuwe: 6391

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko umuraperikazi w’Umunyarwanda Young Grace atwite, yemeje ko ibivugwa ko ari byo ndetse anaboneraho umwanya wo gutangaza izina rimuri ku mutima ateganya kuzita imfura ye n’igitsina cye.

Uyu muraperi uherutse gutambutsa ubutumwa ashimira Imana kuba yemeye kumuha umwana mbere y’uko akora ubukwe, yatangaje ko kuri we kuba atwite yumva ari ibintu by’agaciro gakomeye akaba ariyo mpamvu imfura ye igomba kwitwa izina ry’agaciro.

Young Grace atangaza izina azita umwana atwite, yabanje kuvuga ko afite mu nda, umuntu w’agaciro gakomeye, akaba ariyo mpamvu yifuza kuzita umwana we izina ry’ibuye ry’agaciro ku Isi rya Diyama, umwana akitwa “Diamante” byumvikana ko ari umukobwa.

Young Grace ukunzwe na benshi mu muziki Nyarwanda atwite imfura ye, nyuma y’igihe amaze yumvikana mu rukundo n’umusore ukina mu cyiciro cya Kabiri hano mu Rwanda witwa Rwabuhihi Hubert uzwi nka Piqué.

Yakundanye n’uyu musore nyuma yo gutandukana n’umuzungu ukomoka mu Budage bakundanaga mu mwaka ushize, ndetse icyo gihe byigeze no kuvugwa ko bagiye gukora ubukwe gusa byarangiye ubu bukwe butabaye ahubwo hamenyekana undi mukunzi mushya bari kumwe ubu.

Nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo Young Grace yavuze ko uyu mwaka wa 2019, uzarangira akoze ubukwe n’ubwo atigeze ishimangira italiki ya nyayo ahubwo ati “Tuzabamenyesha”, uyu muraperi yavuze ko akunda uyu musore bari kumwe kubera umutima mwiza agira.

Young Grace avuga ko yumva afite amatsiko yo kubona imfura ye yatangaje ko ariyo mpamvu atigeze ahisha ko atwite, uyu muraperikazi abajijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yatangaje ko agiye kubanza kubyara icyakora n’ubukwe nabwo buri mu bintu atekereza.

Ubwo yabazwaga niba gutwita bitazagabanya umuvuduko w’umuziki we, Young Grace yatangaje ko kubwe gutwita ari ibintu yifuzaga ku buryo agiye kubiha umwanya gusa ngo ntabwo aza guhagarika umuziki.

Young Grace yavuze ko yise umwana azabyara “Diamante” andi mazina asigaye akazayamwita amaze kuvuka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imyitwarire idahwitse no kuburira ijwi imbere y’abafana byatumye...

Umuririmbyikazi Madonna yibasiwe n’abakunzi b’umuziki nyuma yo kuririmba nabi...
19 May 2019 Yasuwe: 1725 0

King Fiston uba muri Malawi uririmba nka Meddy afite intego yo...

Dusingizimana Fisto uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya King Fiston umuhanzi...
19 May 2019 Yasuwe: 929 0

Kidum yavuze uburyo ashobora gukubita umuntu bakagira ngo yagonzwe...

Kidum yahishuye ko nubwo akora umuziki afite undi mwihariko mu mukino wo...
18 May 2019 Yasuwe: 2236 0

Umuraperi Drake yerekanye indege ihambaye yaguze yo mu bwoko bwa Boeng...

Nyuma yo gutangira umwuga we wo kurapa mu buryo busa nk’ubugoranye, Drake...
18 May 2019 Yasuwe: 3329 0

Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo yapfiriye muri Zambia...

Iyakaremye Justin, Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo, aherutse...
18 May 2019 Yasuwe: 4480 0

Hamisa Mobetto yagaragaje ko yihuje na Ali Kiba bituma benshi mu bakunzi ba...

Hamisa Mobetto wahoze ari inshuti ikomeye ya Diamond Platnumz banabyaranye...
18 May 2019 Yasuwe: 2413 0