skol
fortebet

Young Grace yashimangije umukunzi we mushya avuga ko ari mwiza ndetse ko afite n’’"ikofi"

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko ari mu rukundo ruryoshye n’umusore mwiza,ndetse ufite amafaranga gusa akomeza kumugira ibanga.

Sponsored Ad

Kuri mikoroo za ISIMBI TV yabajijwe kugira icyo avuga ku rukundo, maze avuga ko urukundo ruba rwiza iyo abakundana babanye neza ndetse ko nudafite gahunda yo gukundana na we ari uburenganzira bwe.

Ati”gukundana ni ikintu kiza cyane,iyo mwembi mubanye neza,gusa uramutse wumva udafite gahunda yo gukundana nabyo wanireka byose ni amahitamo y’umuntu “.Umunyamakuru amubajije niba nyuma yo kubyara imfura ye ,Diamanté yarigeze yongera kujya mu rukundo,

Young Grace yavuze ko asigaye afite umukunzi we mushya.yagize ati:“Reka reka ntabwo Papa Diamanté ntakintu kibi yankoreye cyatuma asiga atwaye umutima ukunda awukomerekeje.Njyewe meze neza nabonye undi musore mwiza,ufite ikofi “.

Twibutse ko kuri Saint Valentin aribwo uyu muhanzikazi yashyize hanze amafoto agaragaza impano yahawe n’uyu mukunzi we mushya, gusa akomeza kumugira ibanga.

Abayizera Grace yamamaye cyane mu Rwanda mu njyana ya Hip hop, yamenyekanye ubwo yakoreraga umuziki we mu karere ka Musanze, nyuma yaje kuza i Kigali naho arakundwa kubera imiririmbire ye.

Kuri ubu Grace ni umubyeyi w’umwana umwe, yise Amata Anca Ae’eedah Ai yahaye akabyiniriro ka Diamante.

Grace aheruka gushyira hanze indirimbo yise UMUKIRE, kuri ubu afite ikiganiro atambutsa ku rubuga rwa youtube yise “Single Mother Vibe” aho aganiriza abagore babyaye bagahura n’ubuzima bubakomereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa