skol
fortebet

Young Grace yashyize hanze amafoto adasanzwe yishimira isabukuru y’amezi 15 y’imfura ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace, ari mubyishimo bidasanzwe kubw’umukobwa we wujuje amezi 15 avutse.Young Grace yibarutse umwana we w’imfura mu kwezi kwa 8 muri 2019.

Sponsored Ad

Uyu mwana Grace yahise amwita “Amata Anca Ae’eedah Ai”Kuri ubu Grace arishimirako umwana we yujuje amezi 15 avutse.Grace yagize ati “Amezi 15 meza kobwa nziza” ubu butumwa bwa Young Grace bwaherekejwe n’amafoto atandukanye arikumwe n’uyu mukobwa we.

Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020, uyu muraperikazi nibwo yakoresheje ibirori byo kubatirisha umwana we yabyaranye na Pique.Muri Werurwe 2019 nibwo Young Grace yatangiye gutangaza ko atwite umwana w’mukobwa.

Young Grace w’imyaka hafi 26 y’amavuko yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] warusanzwe akina umupira w’amaguru, ari na we se w’uyu mwana yabyaye.

Gusa nubwo iby’urukundo rwabo byaje kurangira yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga, byarangiye batabanye ndetse ubu Young Grace niwe urera umwana wenyine akaba yaratangiye n’ikiganiro kivugwamo ubuhamya bw’abakobwa bagiye babyara bakihakanwa n’abagabo.

REBA AMAFOTO YOUNG GRACE YASHYIZE HANZE:








Ibitekerezo

  • Imisoro igoye abaturage nimutugabanyirize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa