skol
startimes

Yvan Buravan agiye gutera ivi ku nkumi yihebeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 June 2020 Yasuwe: 3483

Umuhanzi Yvan Buravan mu kumurika indirimbo ye nshya “Low key” yatunguye abafana yemeza ko afite umukunzi ndetse azatera ivi mu myaka itanu iri imbere ari nabwo ateganya gukora ubukwe.


Ibi yabitangarije mu kiganiro CelebsMagazine kuri uyu wa Gatandatu.Ubwo yasobanuraga “Low key” izina ry’indirimbo ye nshya yemeje ko ari akajambo gakoreshwa kavuga gukundana bucece.Ati”mba mbwira umukobwa wampaye urukundo ko nanjye narumuhaye ariko tugomba kubikora bucece ntitubisakuze.Njye style yanjye ibyanjye mbikora bucece si byiza gusangiza abantu amakuru y’urukundo kuko bamwe bishobora kubababaza abandi bakaba bakwivanga.”.

Yvan Buravan yatunguye abafana yemeza ko afite umukunzi ndetse yitegura gutera ivi mu myaka itanu iri imbere ari nabwo ateganya gukora ubukwe.

Nyuma y’uko mu Ukuboza 2018 yamuritse Album ye ya mbere yise “The Love Lab”, umwaka yanegukanyemo igihembo cya Prix Decouvertes kuri ubu Yvan Buravan yatangiye gukora ku ya kabiri ndetse anakomeje gusohora zimwe mu ndirimbo zishobora kuzaba ziyigize.

Uyu muhanzi nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes akaza no kumurika Album ye ya mbere yakoze ibitaramo birenga icumi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Nyuma y’ibi bitaramo yafashe ikiruhuko yari amazemo igihe mbere yuko atangira gukora kuri album ye ya kabiri, kuri ubu Yvan Buravan yatangiye gusohora indirimbo ziyigize cyane ko ayigeze kure.

Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo nshya bise “Low key” uyu muhanzi yagize ati ”Nyuma yo kumurika Album ‘The love lab’ byanagenze neza, n’ibitaramo nitabiriye nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes, nafashe icyemezo cyo gufata akaruhuko no gukora ku yindi mishinga itandukanye. Kuri ubu ngarukanye indirimbo nshya ikaba imwe mu ziri kuri Album yanjye ya kabiri.”

Iyi ndirimbo nshya ikubiyemo amagambo y’urukundo n’ubundi uyu ukaba ariwo mujyo uyu muhanzi azwiho mu gukora ibihangano bye.

Yumvikana asaba umukobwa baba bakundana kumuha urukundo ntakindi yitayeho kuko iyo bakundana aryoherwa n’uko babanye, ni indirimbo iririmbye mu ndimi enye arizo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili ndetse n’Icyongereza.

Indirimbo “Low Key” Yvan Buravan mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Dric Ent. Kompanyi y’umusore uzwi cyane mu gufatira abahanzi amashusho magufi yaba mu bitaramo no mu bindi birori.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    URUGO RUHIRE.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Amashusho y’umuhanzi nyarwanda yifashe ari guhohotera umwana we akomeje...

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanzi...
28 September 2020 Yasuwe: 1213 0

Uwakoze indirimbo yakunzwe cyane ’Jerusalema’ yaguze imodoka idasanzwe

Kgaogelo Moagi, uzwi cyane nka Producer Master KG ni mucuranzi wo muri...
28 September 2020 Yasuwe: 1449 0

Diane Wabenze Platini yamweretse ko akimuzirikana[AMAFOTO]

Ingabire Diane wahoze akundana n’umuhanzi Platini Nemeye yamweretse ko...
27 September 2020 Yasuwe: 4153 0

Miss Uwase Vanessa yerekanye ko urukundo rwe n’umuherwe w’umukongomani...

Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanyomoje amakuru amaze...
26 September 2020 Yasuwe: 5340 0

Reba amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
26 September 2020 Yasuwe: 4888 0

Mu Kinyarwanda kirimo imyandikire igoramye,Sunny yifatiye ku gahanga abantu...

Umuhanzikazi Ingabire Dolcas Sunligth wamamaye nka Sunny, umwe...
26 September 2020 Yasuwe: 4195 0