Yvan Buravan ngo uretse no kuririmba azi no gukina umukino wa Karate

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 6 December 2018 Yasuwe: 1126

Yvan Buravan yatangaje ko yakinnyeho gato umukino wa Karate gusa ngo ntiyigeze abishyiramo ubushake cyane.

Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan mu muziki kuri ub ni umuhanzi umaze kwandika izina mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’umuziki nyuma yo kwegukana ibihembo bikomeye birimo prix decouverte itegurwa na radio y’abafaransa ,Taliki ya 1 Ukuboza yanakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’abantu benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Buravan yabajijwe uko yuyumvaga nyuma yuko ahuriye na Se kurubyiniro yatangaje ko ari ibyishimo byinshi kuri we ndetse ko ari umugisha kuba umuryango we waje kumushyigikira.

Mu kiganiro hagati yabajijwe nina nawe yarakinnye ku mukino wa Karate kubera ko se ubusanzwe yarazwiho kwigisha uyu mukino ndetse akaba ari umusaza uwufitemo amateka ,yasubije ko uriya mukino atawukinnyeho cyane gusa ko yawukinnyeho igihe gito ahita abivaho kuko ngo yakundaga gukina umupira w’amaguru ndetse no kuririmba.

Yagize ati” Nakuze atakibirimo cyane ari mu bantu bo hejuru batitoza cyane ariko namubonye akina karate gusa njyewe sinigeze mbijyamo cyane.”

Yakomeje avuga ko nubwo we atabikoze cyane gusa ngo bakuru be baratojwe nibo babashije kwiga Karate mu buryo bwimbitse ,ngo kuko we icyo gihe yakundaga gukina umupira w’amaguru ndetse akunda n’umuziki.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mwiseneza wagiye n’amaguru agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda akanakomereka...

Igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba muri...
16 December 2018 Yasuwe: 6 0

Ifoto umukobwa ukina filime yashyize hanze yambaye ubusa ikomeje guca...

Umukobwa w’Umunya-Ghana wamamaye mu gukina filime, Salma Mumin, yashyize...
16 December 2018 Yasuwe: 1489 0

Papa wa Diamond yongeye aramutakambira bikomeye

Abdul Juma Isack, se w’umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutakambira uyu...
16 December 2018 Yasuwe: 805 0

Mwiseneza yakomeretse agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda[AMAFOTO]

Umukobwa witwa Mwiseneza Josianne yageze ahagombaga kubera ijonjora...
16 December 2018 Yasuwe: 2134 0

Bikindi wamenyekaniye mu ndirimbo zikangurira Abahutu kwanga no kurimbura...

Bikindi Simeon wamenyekanye mu ndirimbo zashishikarizaga abahutu kwanga no...
16 December 2018 Yasuwe: 3224 0

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota...

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Polisi ya...
16 December 2018 Yasuwe: 2792 0