skol
fortebet

Yvette niwe wasibye amafoto yose ariho ku rukuta rwa Instagram ya Nizzo wo muri Urban Boys(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 30, Apr 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed uzwi ku izina rya Nizzo Kabos uririmba mu itsinda rya Urban Boyz mu minsi yashize byavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we Umulisa Yvette gusa yirinda kugira byinshi abivugaho,ndetse anabeshyako ariwe wasibye amafoto yose Yvette ariho kuri Instagram ye ku bwumvikane bwe na Yvette,gusa uko siko kuri kuko ngo amafoto yasibwe na Yvette ubwe. Nizzo n’umukunzi we Yvette ubarizwa ku mugabane wa Asia mu gihugu cy’u Bushinwa aho yiga, bakundanye igihe kitari gito ndetse (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed uzwi ku izina rya Nizzo Kabos uririmba mu itsinda rya Urban Boyz mu minsi yashize byavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we Umulisa Yvette gusa yirinda kugira byinshi abivugaho,ndetse anabeshyako ariwe wasibye amafoto yose Yvette ariho kuri Instagram ye ku bwumvikane bwe na Yvette,gusa uko siko kuri kuko ngo amafoto yasibwe na Yvette ubwe.

Nizzo n’umukunzi we Yvette ubarizwa ku mugabane wa Asia mu gihugu cy’u Bushinwa aho yiga, bakundanye igihe kitari gito ndetse bateganyaga no kurushinga nk’ uko nabo ubwabo bagendaga babivuga mbere yo gutandukana.

Mu minsi yashize, urukundo rwaba bombi rwajemo kidobya, ndetse n’amafoto ya Yvette yarari ku rukuta rwa Instagram ya Nizzo yose arasibwa, ariko Nizzo wamubaza akanga kuguha ukuri agasubiza ko kuyasiba ari ubwumvikane bwabo bombi.
Gusa Kuri ubu bidasubirwaho umuntu yavuga ko Nizzo na Yvette bamaze gutandukana nkuko byemejwe n’inshuti magara yaba bombi aho yavuze ko batandukanye kubera gushinjanya gucana inyuma.

Inshuti yabo itashatse ko ivugwa mu itangazamakuru ubwo yaganiraga n’umuryango.rw Yagize iti “Mu minsi yashize Yvette yabajije Nizzo niba koko amuca inyuma, Nizzo aho kwisobanura neza, ahita arakara niko guhita amubwira ngo aramufuhira, Yvette nawe rero ahita afata umwanzuro wo kurekana na Nizzo cyane ko kubera intera nini y’imigabane iri hagati yabo bombi ntawamenya ibyo undi aba aherereyemo.”

Iyi Nshuti yabo bombi kaba yanavuze ko Ku bijyanye n’amafoto yasibwe ku rukuta rwa Instagram, ko ngo Yvette yari afite Password ya Instagram ya Nizzo,ngo ubwo batandukanaga ntakindi Yvette yakoze Atari kujya kuri Instagram ya Nizzo maze asiba icyitwa ifoto ye yose niyo ariho yabarizwaga ku rukuta rwa Instagram ya Nizzo.

Martin MUNEZERO

REBA HASI RAMADHAN JUNIOR ASUBIRAMO INDIRIMBO KU MUNINI YA MAVENGE SUDI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa