skol
fortebet

Zacharie Noah akanaba se w’umuhanzi Yannick Noah yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2017, nibwo byamenyekanye ko Zacharie Noah wari se w’umuhanzi Yannick Noah yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Zacharie Noah wari ufite imyaka 79 y’amavuko yakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Bufaransa ahagana mu 1960. Umwana we usanzwe ari n’umukinnyi, Yannick Noah yamamaye cyane mu mukino wa Tennis kuri Isi dutuye. Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, umuhungu we Yannick Noah yabitse urupfu rwa se [Zacharie Noah] avuga ko yaguye i (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2017, nibwo byamenyekanye ko Zacharie Noah wari se w’umuhanzi Yannick Noah yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Zacharie Noah wari ufite imyaka 79 y’amavuko yakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Bufaransa ahagana mu 1960. Umwana we usanzwe ari n’umukinnyi, Yannick Noah yamamaye cyane mu mukino wa Tennis kuri Isi dutuye.

Zacharie Noah n’umwuzukuru we Joakim Noah

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, umuhungu we Yannick Noah yabitse urupfu rwa se [Zacharie Noah] avuga ko yaguye i Yaoundé, aho yagize ati "Kuri iki cyumweru mu gitondo i Yaounde Zacharie Noah yatuvuyemo mu mahoro asinziriye. Yagiye yari akikijwe n’umuryango we."

Yannick Noah yari asanzwe ari inshuti magara ya se, aho benshi babibuka cyane mu 1983 ubwo Yannick Noah yegukanaga irushanwa rya Roland-Garros maze se agaturuka muri stade yiruka akamuhobera cyane mu gihe Yannick yari ataranasuhuzanya n’abasifuzi na mugenzi we bari bamaze gukina nkuko amategeko asanzwe abigena.

Yannick Noah hamwe n’ababyeyi be mu myaka myinshi ishize

Zacharie Noah yavutse tariki 02 Gashyantare 1937 i Yaounde muri Cameroon ubwo iki gihugu cyakolonizwaga n’abafaransa.Yannick Noah yari umuhungu rukumbi wabyawe na Zacharie nyuma ya bashiki be Isabelle na Nathalie bose yabyaranye n’umufaransakazi Marie-Claire Noah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa