skol
fortebet

Zambia yatanze impapuro zita muri yombi Koffi Olomide ushinjwa gukubita umunyarwanda

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Urukiko rwo muri Zambia rwatanze impapuro zo guta muro yombi umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, ushinjwa gukubita umufotozi w’umunyarwanda.

Sponsored Ad

Olomide ubusanzwe witwa Christopher Agepa Mumba, yagombaga kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Lusaka kuri uyu wa Gatanu, icyakora ntiyigeze ahagaragara ari naho umucamanza yahereye atanga urupapuro rwo kumuta muri yombi.

Mu kwezi gushize nibwo Olomide yamaze icyumweru muri Zambia akora ibitaramo mu bice bitandukanye.

Ubwo ubutabera bwamenyaga ko uyu muhanzi ari mu gihugu, bwamwandikiye urupapuro rumusaba kwitaba akisobanura ku byaha ashinjwa birimo ikimaze imyaka itandatu cya Ndayisenga Jean Nepomuscène, wakubiswe ubwo yashakaga gufotora uyu muhanzi tariki 28 Ukuboza 2012 muri Hoteli Pamodzi i Lusaka.

Ntabwo Olomide w’imyaka 62 icyo gihe yitabye ahubwo yahise atoroka asubira muri Congo. Mark Mubalama wari wateguye ibyo bitaramo ni we wagaragaye mu rukiko asaba ko rwongera igihe kugira ngo uwo muhanzi azabashe kwitaba.

Ndayisenga ashinja Olomide kumukubita akitura hasi, akavunika urutoki n’ukuboko ndetse na camera ye ikameneka.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, uwunganira Ndayisenga yasabye ko Olomide ashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi kuko atari ubwa mbere yanze kwitaba urukiko.

Umucamanza Mwandu Sakala yahise atanga urupapuro rwo guta muri yombi Olomide.

Aramutse ahamwa n’icyaha, Koffi Olomide yahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri nkuko The East African yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa