skol
fortebet

Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize Zari Hassan yahawe akazi ko kwamamaza ubukerarugendo bw’igihugu cya Uganda, gusa aho ashyiriye ahagaragara amafoto ye ari ahantu nyaburanga muri icyo gihugu, abagande batandukanye bamwibasiye bavugako ari kwiyamamaza we ubwe aho kwamamaza uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’urugendo rwiswe ‘Tulambule ne Zari’ mu cyumweru gishize , nyuma yaho Minisiteri y’Ubukerarugendo agize Zari Ambasaderi w’Ubukerarugendo. Abanyagihugu bibasiye Zari bamushinja kwishyira imbere no kuba ari we wigaragaza cyane muri icyo gikorwa aho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu.

Uwitwa Chantal Ruby Batamuliza n’uburakari bwinshi we yagize ati “Usibye amafoto amwerekana ubwe nka ’Slay Queen,’ ngaragariza byibuze imwe gusa umenyekanisha ubukerarugendo. Keretse niba ari we ubwe uri kwiyamamaza, naho ubundi nta gishya na kimwe nabonye muri ariya mafoto.ubaha akazi kawe. Uri Ambasaderi, kora akazi kawe! Twereke icyo twakwitega mu gihe dusuye Uganda.”

Zari ashinjwa n’abagande ko yeyerekana cyane gusa , yerekana imodoka aba arimo zi mutwara muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo usanga yibanda ku buzima bwe gusa ari nabyo byarakaje abagande benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ari nazo akoresha yamamaza ibi bikorwa bye byo kumenyekanisha uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda .


Ibitekerezo

  • Buriya bamuha "agatubutse" kubera "ubwiza bwe".Ikibazo nuko Ubwiza butera ibibazo abagore n’abakobwa,kubera ko bubajyana mu busambanyi.urugero,uyu Zari amaze kurongorwa n’abagabo 2 batateye igikumwe.Ntushyizemo abandi baryamanye batazwi.Bibabaza cyane imana yaduhaye sex ngo tuzayihe umuntu umwe gusa tubanza gutera igikumwe.Gusa nkuko bible ivuga,Ubwiza n’Ubuto (youth),ni ubusa.Bishira vuba.Uyu azasaza ejo,hekugira uwongera kumureba.Nkuko Imigani 11:22 havuga,umugore mwiza ukora ibyo Imana itubuza,ngo ni nk’ingurube yambaye zahabu ku kizuru cyayo.Ariko umugore wumvira imana,azahabwa ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Ikibabaje nuko bikorwa na millions and millions.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa