skol
fortebet

Zari agiye kurongorwa bwa kabiri n’umusore mushya nyuma ya Diamond[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady, nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga wari mu baherwe bakomeye muri Uganda.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 38, yatandukanye na Ivan Ssemwanga wabaye umugabo we wa mbere bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse guca ukubiri bamaze kubyarana abana babiri.

Kugeza ubu ni umubyeyi w’abana batanu.

Ubwo Zari yatandukanaga na Diaamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro. Aha navugaga ko muri we yumva atagikeneye gusubira mu rukundo ahubwo ko icyo ashyize imbere ya byose ari ugushakisha amafaranga.

Nyuma y’ibi byose yagezaho yerekana umukunzi we mushya yita ‘King Bae’ ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko yitwa Danny Kals.

Zari avuga ko umugabo we mushya ari umukire akaba atunze imodoka n’inzu nyinshi nubwo hari abaherutse gukeka ko abikodesha akabyitirira uwo musore bigaragara ko yubatse umubiri.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu muhezo, akazatangaza amakuru arambuye y’uko bwagenze nyuma.

Ati “Ubukwe bwanjye buzabera mu muhezo. Nzarekura amakuru yimbitse bwararangiye, umuryango wanjye n’inshuti nibo natumiye gusa.”

Zari ubu aba muri Afurika, akora ubushabitsi akanakurikirana ubucuruzi bw’uwahoze ari umugabo we Ssemwanga.

Ibitekerezo

  • Azarongorwa se ageze ryari?Amaze gutandukana n’abagabo 2,udashyizemo abo baryamanye gusa.Yesu yabujije abakristu nyakuri gusambana.Ndetse abasaba ko nibatandukana n’abagabo babo,ntibagomba kongera kurongorwa keretse umugabo wa mbere apfuye cyangwa amufashe asambana.Nubwo abantu millions and millions bishimisha mu busambanyi,igihano Imana izabaha ni ukubura ubuzima bw’iteka muli paradizo,hamwe no kubura umuzuko w’abantu bapfuye bumvira Imana uzaba ku munsi w’imperuka.

    Ibi ni ukwikirigita ukisekesha, cg gushakira ubwayi mu kigunda, ibi sibyo bizatuma anezerwa kuko uyu musore amukwepye noneho yaba nka Diamond cyane ko mbona nawe ari muto.

    Gusa ibi ni uburaya mu bundi, ikindi arakuze afite n’abana bakuze n’abato Kandi batari bake nabo bakimukeneyeho ububyeyi (Affection Maternelle).

    Kwisiga amavuta ugakomeza gucya ntibyagombye gushuka Zari kuko kubona umusore utuza ntibyoroshye ugendeye ku myaka nkiye, urubyaro afite rumukeneye, n’inkumi nto kandi nziza zivuka buri mundi ,ntabwo byoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa