skol
fortebet

Zari aracyashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan [The Lady Boss] yongeye kugaragaza agahinda n’ishavu aterwa n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga wamusigiye abana batatu.Ni nyuma y’amezi agera kuri arindwi uyu mugabo yitabye Imana.
Iyo aba akiriyiho yakagombye kuba yujuje imyaka 40 y’amavuko.Kuwa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2017 nibwo Zari yibutse ko uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga.
Uyu mugore w’abana babiri amaze kubyarana n’umuhanzi Diamond abinyujije kuri Snapchat yifurije isabukuru y’amavuko (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan [The Lady Boss] yongeye kugaragaza agahinda n’ishavu aterwa n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga wamusigiye abana batatu.Ni nyuma y’amezi agera kuri arindwi uyu mugabo yitabye Imana.

Iyo aba akiriyiho yakagombye kuba yujuje imyaka 40 y’amavuko.Kuwa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2017 nibwo Zari yibutse ko uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga.

Uyu mugore w’abana babiri amaze kubyarana n’umuhanzi Diamond abinyujije kuri Snapchat yifurije isabukuru y’amavuko nziza Ivan anongeraho abana be batatu yamusigiye bamukumbuye.

Zari ati:“Isabukuru nziza y’amavuko … Waragiye ariko ntuzigera wibagirana na rimwe.Urakumbuwe. Si nka mbere kuri ubu abana baragukumbuye cyane. Turagusengera buri munsi. Ukomeze kuruhukira mu mahoro”.

Yakomeje ati ” Amagambo yawe yose agaruka mu mitwe yacu iyo hagize uvuga izina ryawe ( Semwanga Yvan), ntacyo bivuze kubaho tutagufite. Turibuka ibihe byiza twagiranye mu minsi yashize, turyohewe n’urukundo rwawe ndetse n’inseko yawe.”

Uyu mugore wigeze kubaho umuhanzi yanagaragaje urukundo yakundaga umugabo wa mbere, agira ati:” Ibyo bihe byaratambutse kandi ntacyo twabikoraho, ubuzima ntibuhora busa ! Oh iyaba byashobokaga ko twagarura ibihe byahise ukongera ukadukora mu biganza ndetse tukanumva ijwi ryawe, turabyifuza cyane, ariko Imana yaraguhamagaye rero ruhukira mu mahoro kandi turakwifuriza ibyiza."

Ubutumwa bwa Zari
Ivan yapfiriye mu bitaro bya Biko muri Afurika y’Epfo ku wa 25 Gicurasi, umurambo we uzanwa muri Uganda aba ari ho ashyingurwa.

Nyakwigendera Semwanga yasigiye Zari abana batatu , Pinto,Raphael na Quincy

Yari mu baherwe bakomeye cyane by’umwihariko mu gihugu cye cya Uganda yavutse ku itariki ya 12 ukuboza 1977 , yavukiye ahitwa Nakaliro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa