skol
fortebet

Zari ari gushinjwa urupfu rw’umuherwe Ivan ndetse no kumwitirira se w’abana be

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan akomeje gushinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Ivan Ssemwanga n’umuryango wa Ssemwanga wahoze ari umugabo we nyuma bagatandukana akabana n’umuhanzi Diamond Platnumz.
Ibibazo byabaye ibindi kuko ubu nyirarume wa Ivan unafatwa nk’umukuru w’umuryango yamaze kwerura abwira itangazamakuru ko Zari agiye kujyanwa mu nkiko bamushinja uruhare mu rupfu rw’umuhungu wabo. Nk’uko yabisobanuye yavuze ko mu byo Ivan yazize harimo no kuba yarasigaranye urugo wenyine mu gihe Zari yari amaze kwibanira (...)

Sponsored Ad

Zari Hassan akomeje gushinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Ivan Ssemwanga n’umuryango wa Ssemwanga wahoze ari umugabo we nyuma bagatandukana akabana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ibibazo byabaye ibindi kuko ubu nyirarume wa Ivan unafatwa nk’umukuru w’umuryango yamaze kwerura abwira itangazamakuru ko Zari agiye kujyanwa mu nkiko bamushinja uruhare mu rupfu rw’umuhungu wabo. Nk’uko yabisobanuye yavuze ko mu byo Ivan yazize harimo no kuba yarasigaranye urugo wenyine mu gihe Zari yari amaze kwibanira na Diamond.

Herbert Luyinda ari nawe nyirarumwe wa Ivan mu magambo ye yagize ati “Nk’umuryango ntidushidikanya ko Zari ariwe nkomoko y’ibibazo Ivan yagize bikarinda bimugeza no ku rupfu. Kuva bombi batandukana ntabwo Ivan yongeye kugira ibyishimo nk’ibyo yahoranye, umuhungu wacu yakundaga Zari cyane.

Yanamufataga neza mu buryo bwose ariko Zari mu kutanyurwa rwe yahisemo kumubababaza aramusiga yisangira icyamamare mu muziki, Diamond. Ibi rero niyo nkomoko y’urupfu rwe ntakabuza”.

Andi makuru kandi avuga ko umuryango wa Ivan ushishikajwe no gukoresha ibizami bya DNA ku bana batatu bivugwa ko Zari yabyaranye na nyakwigendera ngo bamenye muby’ukuri niba abo bana barabyawe na Ivan kuko bo bakeka ko Zari yajyaga aca inyuma umuhungu wabo binavugwa ko aribyo byabaye intandaro yo gutandukana kwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa