skol
fortebet

Zari Hassan yakuyeho urujijo ku byo gusubirana na Papa w’abana be ’Diamond Platnumz’ bahuje urugwiro muri iyi minsi

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan, yakuyeho umwuka w’ibihuha byavugwaga ko agarutse muri Tanzaniya gusubirana na papa w’abana be, umuhanzi Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Ku wa kane w’icyumweru gisize nibwo Zari yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Julius Nyerere aherekejwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond, wari hafi aho yiteguye kubakirana ubwuzu.

Akigera ku kibuga cy’indege, Zari hassan w’imyaka 40 y’amavuko yasobanuriye imbaga y’abanyamakuru bari bahateraniye agira ati:

Hari ibintu byinshi bibera ku mbuga nkoranyambaga ariko kuri njye nazanye abana gusa kuko se ashaka kubabona, ntiyashoboraga kuza kubareba ku bw’impamvu zo kugira ibintu byinshi kumurongo yagombaga gukora. Yashakaga rwose kubona abana. Hari hashize imyaka ibiri. Turi kumwe mu kurera kandi niyo yaba yarabonye undi muntu bakundana, ndashobora kuza kuko ni murugo kubana tutitaye kubyabaye hagati yacu. Abantu benshi baravuga ngo twarasubiranye (ariko) oya ndi hano gusa ku bw’abana.

Nyuma yo gutandukana kwabo kutari kwiza muri 2017, umwaka hagati y;aba bombi bahoze ari nk’umugabo n’umugore wari ukutavugana mu gihe kirenga umwaka, Zari ashinja Diamond kuba nka papa wapfuye kuri Nylan na Tiffah.

Nyuma y’amezi make, aba bombi bashyinguye amacakubiri batangira kongera kuvugana, ari nabwo ibihuha byo gusubirana byatangiye guhwihwiswa.

Zari yajugunye Diamond ku munsi w’abakundana muri 2017 kubera guhora amuca inyuma.

Muri icyo gihe, uyu musabane wo ku mbuga nkoranyambaga yari amaze kumubabarira kuba yaramuciye inyuma akaryamana n’umunyamideli wo muri Tanzaniya Hamisa Mobetto kandi barimo baragerageza gukemura no gushyira ibintu ku murongo igihe ibihuha bishya byavugwaga ko uyu muhanzi, Diamond Platnumz, yari afite undi mugore wo ku ruhande, bityo Zari hassan akaba yafashe icyemezo cyo guhagarika umubano hagati yabo wari umaze w’imyaka ine. yari arambiwe gusuzugurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa