skol
fortebet

Zari Hassan yasingije uwahoze ari umugabo we

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

skol

Rwiyemezamirimo akaba n’umukire Zari Hassan yavuze amagambo ameze nk’igisingizo k’umugabo we Ivan Semwanga babyaranye abana batatu mu myaka itatu ishize yitabye Imana aho yapfuye azize indwara y’umutima gusa Zari ntabwo yigeze amwibagirwa.

Sponsored Ad

Ni amagambo akomeye yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga uburyo umugabo we Yvan ntawe yamugereranya nawe kuko ntawe baragirana ibihe byiza nk’ibyo babayemo “Uracyari uw’ikirenga w’ibihe byose n’ubwo hashize imyaka itatu utabarutse.” yanongeyeho andi magambo Ati “Komeza kuruhukira mu mahoro, imyaka itatu irashize ariko bisa nk’aho ari ejo hashize. Turagukunda kandi turagukumbura buri gihe.”

Zari na Ssemwanga witabye Imana mu 2017, babanye imyaka irenga icumi babyarana abana batatu, nyuma uyu mugore arongera abyara abandi babiri ku muhanzi Diamond Platnumz, ndetse uyu mugore wavukiye muri Uganda ajya gutandukana na Ssemwanga, umugore yashinjaga umugabo kumukorera urugomo no kumukubita, undi akabihakana avuga ko inguma umugore yari afite yazitewe n’impanuka y’imodoka.

Umwana wa mbere Zari yabyaranye na Diamond yavutse ku wa 6 Kanama 2015, amwita Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote]. Bafitanye n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote wavutse mu 2017.

Aba bana biyongera ku bandi batatu yabyaranye na Ssemwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Ibitekerezo

  • Birababaje kuba millions z’abashakanye bangiza "Impano" irenze izindi Imana yaduhaye,bagatandukana.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa