skol
fortebet

Zari Hassan yasomeye abamushinja ko abayeho ubuzima buhimbano[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan yasomeye abamushinja ko abayeho ubuzima buhimbano, ababwira ko abaho ubuzima yakoreye cyane kugirango abugire. ko atari ubuzima buhimbano cyangwa kwiyerekana, ahubwo ko yaburwaniye.

Sponsored Ad

Mu nyandiko yashyize hanze, mama w’abana batanu yavuze ko byamutwaye igihe kugira ngo abone ubuzima abamo kandi ntibyari byoroshye nk’uko abantu babitekereza.

Madamu Hassan yavuze ko afotora mu biro bye kuko ariho akorera, kandi adashobora kujya kwifotoza mu bitaro cyangwa ku isoko agurisha inyanya.

Yakomeje avuga ko kubera ko ubuzima bw’abandi bantu butasa nk’ubwawe, ntibivuze ko biyerekana ko ari ubuhimbano cyangwa ukwirata.

Mama T yahise yibutsa abavuga ko abaho ubuzima buhimbano ko adashobora gutwara igare kugira ngo abashimishe, nyamara ashobora kugura imodoka nziza cyane yo kumujyana ku kazi n’ahandi hantu hose ashaka kujya.

Yongeyeho ko buri wese afite amasaha 24 kuri 24, kandi buri wese agomba gukoresha neza igihe cye. Zari Hassan yaranditse agira ati:

Kuba ubuzima bw’abandi butameze nk’ubwawe ntibisobanura ko babaho mu kwiyerekana cyangwa ntibisobanura ko atari ubuzima bwabo.

-* Mfata amafoto mu biro byanjye kuko niho nkorera, sinshobora gufata ifoto ku isoko ngurisha inyanya cyangwa muri koridoro y’ibitaro mukagirango ngo ndi umuganga igihe ntari we. Mfata amafoto mu rugo rwanjye kuko niho ntuye, sinshobora kwishimira hoteri cyangwa gufotora inzu itagaragara neza hagamijwe kunyuzwa uba muri ayo mazu. Ubu ni ubuzima bwanjye, ubuzima nubatse ubwanjye n’umuryango wanjye. Ntabwo nshobora gutwara igare kugirango ngushimishe, oya byaba ari ukwishuka.

  • Nzatwara imodoka naguze injyana kukazi cyangwa ahandi. Hariho abantu batunze indege zabo bwite, ni ubwoko bw’ubuzima bihangiye ubwabo.
  • Ndi nde ngo mbacire urubanza kubera ko ubwikorezi bwabo ari indege yigenga, cyangwa yo mu cyiciro cya mbere.
  • Ntabwo aruko ari ubuzima b’ubuhimbano cyangwa kwiyerekana, ariko n’ubuzima narwaniye, nsanga bitari byoroshye, ariko nabugezeho.
  • Twese dufite amasaha 24 kumunsi. Koresha igihe cyawe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa