skol
fortebet

Zari Hassan yeretse uburakari umufana wamusabye gusubirana na Diamond

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Hari umufana utavuzwe izina n’ibitangazamakuru byo muri Tanzanie byaramutse bivuga ko Zari Hassan yagiranye amakimbirane nawe kubera yamusabye ko amwifuza yasubiranye na Diamond Platnumz bari bamaze igihe kirekire batabana nk’abantu bakundana.

Sponsored Ad

Umukire Zari Hassan yabonye ubutumwa bushimagiza ifoto ye yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram usibye umufana umwe wavuze ko nubwo ifoto ari nziza ariko byaba byiza iyo aza kuba ari kumwe na Diamond Platnumz, yavuze ko yakunda cyane kubabona bari kumwe nk’uko bahoze, gusa ntabwo byakiriwe neza mu matwi ya Zari Hassan kuko yahise amwereka ko atabyishimiye.

Nyuma y’uko umufana abimusabye ibinyamakuru byatangiye kwandika ko Zari ashobora kwemera gusubirana na Diamond Platnumz ariko byari ibinyoma, ndetse uyu mugore umaze igihe atandukanye n’umubyeyi w’abana be babiri Tiffah Dangote na Prince Nillah.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 nibwo Zari Hassan wari umaze kubyarana abana babiri na Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze gutandukana n’umubyeyi w’abana be 2 amuziza kuba amuca inyuma mu bihe byinshi. iyo nkuru yakwirakwiye ndetse inatungura abafana benshi b’umuziki wa Diamond Platnumz.

Ibitekerezo

  • IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,communication,etc...Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa