skol
fortebet

Zari kwihangana byamunaniye avuga uburyo kurera abana ari wenyine biri kumugora[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’amezi agera ku munane Zari Hassan atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz avuga ko arambiwe imyitwarire mibi y’uyu muhanzi yo gukunda kugongana n’igitsina gore buri gihe, Zari yemeye ko kurera abana bose afite ari wenyine bitoroshye.

Sponsored Ad

Zari yigumuye kuri Diamond Platnumz ku italiki ya 14 Gashyantare 2018, ku munsi Abakundanye baba bizihije ibyiza by’urukundo rwabo, muri uyu muryango ho uyu munsi wasize abakundanye batandukanye buri wese atangira kubaho mu buzima bwe.

Icyo gihe Zari yatangaje ko atandukanye bidasubirwaho na Diamond, gusa avuga ko n’ubwo batandukanye buri wese agifite uruhare rungana n’urw’undi mu kurera abana babyaranye Tiffah na Nillah.

Zari yatandukanye na Diamond bamaze kubyarana abana babiri biyongera kubandi bana batatu yabyaranye n’undi mugabo wo muri Uganda.

Uyu mugore yasize atangaje ko yerekeje muri Afurika y’Epfo kugira byibuze abashe kuruhuka mu mutwe no kwiyibagiza ubuhemu bwa hato na hato yagiye akorerwa n’uwari umugabo we Diamond Platnumz, waranzwe no kumuca inyuma ku bagore benshi.

Zari abinyujije ku rubuga rwa Snapchat akoresha yanditse amagambo asa n’utakira Imana ayareka ibibazo atagaragaje afite ku mutima, yavuze ko kurera abana wenyine bigoranye ariko avuga ko bihagije kuba Imana imiri hafi.

Yagize Ati: “Warakoze Mana kubw’Abana banjye, Ntibyoroshye kubarera njyenyine ariko nanone uri hafi yanjye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa