skol
fortebet

Zari na Burna Boy begukanye ibihembo bikomeye

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande wibera muri Afruka y’Epfo yegukanye igihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane naho Burna Boy yegukana igihembo cy’Umuco mu bihembo byatanzwe na One Africa Award itegura ibi bihembo byo mu ngeri zitandukanye.

Sponsored Ad

Bitewe n’ibihe bya COVID-19 ntabwo ibirori byabaye ariko abatsinze muri iri rushanwa rya One Africa Organization bazabihemberwa.

Zari akaba yegukanye iki gihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane (Social Media Award), ni nyuma y’uminsi mike umuhungu we yabyaranye na Diamond, Nilan yegukanye igihembo cy’umwana w’icyamamare wambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi Burna Boy we akaba yegukanye igihembo cy’Umuco (Cultural Influencer Award).

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyegukanywe na Prof Salome Maswime wegukanye icya Research in Healthcare Award, Tendai Mtawarira atwara Outstanding Person in Sport Award, Fred Swaniker yegukana Excellence in Education Award na Dr Brylyne Chitsunge muri Innovation in Agriculture and Farming Award.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa