skol
fortebet

Zari ntakangwa n’amafaranga Diamond Platnumz atunze

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Zari umugore yatunguye abatari bake ubwo yatangazaga ko azareka kubana na Diamond Platnumz natisubiraho kuko nta kindi kintu amukurikiranyeho.
Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Diamond ari we se w’umwana Hamisa Mobetto yibarutse, umubano we na Zari na Diamond wajemo agatotsi batangira kurebana ay’ingwe.
Mu kuyobya uburari Zari yaje gutangaza ko yababariye umugabo we kuko yamuciye inyuma akabyarana na Mobetto gusa ubanza ibintu byasubiye i rudubi mu rugo rw’ibi byamamare bitewe n’amagambo Zari (...)

Sponsored Ad

Zari umugore yatunguye abatari bake ubwo yatangazaga ko azareka kubana na Diamond Platnumz natisubiraho kuko nta kindi kintu amukurikiranyeho.

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Diamond ari we se w’umwana Hamisa Mobetto yibarutse, umubano we na Zari na Diamond wajemo agatotsi batangira kurebana ay’ingwe.

Mu kuyobya uburari Zari yaje gutangaza ko yababariye umugabo we kuko yamuciye inyuma akabyarana na Mobetto gusa ubanza ibintu byasubiye i rudubi mu rugo rw’ibi byamamare bitewe n’amagambo Zari yatangaje.

Zari yatangaje ko adakundira Diamond amafaranga ko nawe ayifitiye ahubwo atangaza ko Diamond nakomeza kumubabaza azamuta akigendera.

Ibi Zari abitangaje nyuma yo guhosha kw’intambara y’amagambo yari iri hagati ye na Hamisa Mobetto nyuma yo kuvuka kw’umwana Hamisa yabyaranye na Diamond.

Zari nyuma yo gutangaza ko azatandukana na Diamond natisubiraho yanze kugenda atanagize icyo avuga ku kuba Hamisa yarajyanye Diamond mu nkiko asaba indezo maze Zari asa n’uwishongora avuga ko Hamisa bitazamubuza kurera uwo yabyaye ngo ni uko yimwe indezo.

Ibitekerezo

  • ariko zari ntaziko ashaje ??? arabona yabana na diomond

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa