skol
fortebet

Zari Nyuma yo gutandukana na Diamond akomeje kwibasirwa n’imyaku[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Zari Hassan ibye bikomeje kuba amayobera, kuri ubu yambuwe akazi ko kuba Ambasaderi wa Bryan White Foundation, umuryango w’umuherwe wo muri Uganda.

Sponsored Ad

Nubwo aba bombi bari bamaze iminsi bakekwa amababa mu rukundo ariko bo bahamyaga ko bahuzwa n’imirimo gusa, Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko umuherwe Bryan White yemeje ko yafashe umwanzuro wo gusezerera Zari ku nshingano ze biturutse ku buhemu no kutizerera mu muryango we yari yaramuhayemo akazi.

Uyu munyemari yavuze ko yari amaze igihe kirekire yihanganira Zari kugeza ubwo yumva atakibibashije na gato biturutse ku buryo ngo uyu mugore yirengagije amasezerano yabo akemera kwakira akazi ko kuba Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwa Uganda.

Zari wirukanwe mu kazi n’umuherwe Bryan White, umwaka ushize yari yagizwe Ambasaderi w’uyu muryango we ufasha, ndetse yagiye yitabira ibikorwa wagize muri Arua no gutaha ibiro bishya byawo muri ako karere. Yasuye ibitaro bari kumwe, yifatanya na wo mu bikorwa by’urukundo n’ibindi byo guteza imbere urubyiruko.

Umunyamideli Zari Hassan yasezerewe ku kazi yari yahawe n’umuherwe Bryan White biturutse ku kazi yahawe na Leta ya Uganda, akazi gashya afite nako mu minsi ishize yagiye ahuriramo n’ibizazane dore ko benshi mu bakurikira imbuga nkoranyambaga ze bamwibasiye bikomeye bavuga ko akabije kwiyerekana aho kwerekana ibyiza nyaburanga bya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa