skol
fortebet

Zari w’abana babiri yabyaranye na Diamond agiye kwifungisha ntazongera kubyara

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Umunyamideli, umushabitsi akaba umugore w’umuhanzi wubashywe muri Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan The Lady Boss yamaze gutangaza ko yemeranyije n’umugabo we,Diamond Platnumz kuboneza urubyaro.
Aganira na Clouds FM ducyesha iyi nkuru, uyu mugore ufite ibikorwa byinshi muri Afurika y’Epfo yatangaje ko kuboneza urubyaro ari umwanzuro ntakuka bafashe .Ngo agiye kwita kubo yabyaye ubundi akomeze akazi gasanzwe ka Business.
Abafana bari bakurikiye iki kiganiro yahaye Clouds FM,kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli, umushabitsi akaba umugore w’umuhanzi wubashywe muri Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan The Lady Boss yamaze gutangaza ko yemeranyije n’umugabo we,Diamond Platnumz kuboneza urubyaro.

Aganira na Clouds FM ducyesha iyi nkuru, uyu mugore ufite ibikorwa byinshi muri Afurika y’Epfo yatangaje ko kuboneza urubyaro ari umwanzuro ntakuka bafashe .Ngo agiye kwita kubo yabyaye ubundi akomeze akazi gasanzwe ka Business.

Abafana bari bakurikiye iki kiganiro yahaye Clouds FM,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017 batunguwe n’iki cyemezo bitewe n’uko mbere y’uko yibaruka Ubuheta bwa Diamond yari yatangaje ko atazongera kubyara ukundi.

Mu magambo ye ati” Dufite gahunda yo kureka abana bacu [Babiri, Tiffah na Nillan] bagakura neza.” Zari yumvikanishije aramutse atwaye indi nda byaba ari ibintu yaganiriyeho n’umugabo atari impanuka yaba ibaye ‘gusa hagize n’undi natwita twaba twabiteguye nkuko bisanzwe, si byaba ari byago nkuko bivugwa.’

Muri iki kiganiro Zari yari kumwe na Diamond; uyu muhanzi yabajijwe niba koko yarumvikanye n’umugore kwifungisha urubyaro.Mu ijwi rituje yavuze ko atasubiza iki kibazo ahubwo ko yavuga kubijyanye no kuboneza urubyaro.

Yagize ati ”Barahagije, ubusanzwe twumvikanye ko tubyara umuhungu n’umukobwa byarabaye turabyishimiye ubu n’igihe cyo kuboneza urubyaro”.

Zari na Diamond bumvikanye kuboneza urubyaro
Zari yacuditse bikomeye Diamond Platnumz mu mpera za 2014 ndetse icyo gihe byanditswe ko uyu muhanzi yaba akurikiye ubutunzi uyu mugore yakuye kuri Ivan Ssemwanga [Yitabye Imana muri Gicurasi uyu mwaka] bashwanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa