Zari wabyaranye na Diamond yahawe akazi na leta ya Uganda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 October 2018 Yasuwe: 3471

Zari Hassan, Umugore w’Umunya-Uganda uri mu bafite agafaranga gatubutse akanaba umushabitsi yamaze kugirwa Ambassadrice wa Uganda ushinzwe ubukerarugendo, kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi ndetse no guteza imbere amateka.

Zari kuri ubu utuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo byitezwe ko aza gutangira vuba izi nshingano zikomeye yahawe na na Leta y’igihugu cye cy’amavuko.

Zari usanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, yemeje aya makuru ku butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yavuze ko hari ikintu ari gukorana na Minisiteri y’ubukerarugendo ya Uganda, nyuma biza kumenyekana ko yagizwe Ambassadrice w’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu butumwa Zari yacishije kuri Instagram yagize ati ” Ndiho ndapanga ikintu gikomeye na Minisiteri Godfrey Kiwanda ukuriye Minisiteri y’ubukerarugendo n’inyamaswa zo mu gasozi…Ku bw’urukundo mfitiye igihugu cyanjye nkunda.”

Uretse izi nshingano yahawe, Zari asanzwe ari n’umuyobozi w’ikigo cyitwa Brooklyn Colleges ikorera nuri Afurika y’Epfo, iki kigo kikaba cyaratangijwe n’umuherwe Ivan Semwanga wahoze ari umugabo we. Ikindi yari mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda.

Anakora kandi nka Ambassadrice wa company yitwa Softcare yo mu gihugu cya Tanzania.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Papa wa Diamond yongeye aramutakambira bikomeye

Abdul Juma Isack, se w’umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutakambira uyu...
16 December 2018 Yasuwe: 565 0

Mwiseneza yakomeretse agiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda[AMAFOTO]

Umukobwa witwa Mwiseneza Josianne yageze ahagombaga kubera ijonjora...
16 December 2018 Yasuwe: 1843 0

Bikindi wamenyekaniye mu ndirimbo zikangurira Abahutu kwanga no kurimbura...

Bikindi Simeon wamenyekanye mu ndirimbo zashishikarizaga abahutu kwanga no...
16 December 2018 Yasuwe: 2978 0

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota...

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Polisi ya...
16 December 2018 Yasuwe: 2671 0

Jeanette Kagame yanenze imyitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda,agaragaza...

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018...
16 December 2018 Yasuwe: 2916 0

Abafashije FDLR kugaba igitera batangiye kumenyekana [Video]

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akurikiranyweho gukorana...
14 December 2018 Yasuwe: 5565 0