skol
fortebet

Zari yaba yabonye undi mugabo ugiye kumuhoza amarira yatewe na Diamond[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi umuherwe Zari Hassan atandukanye n’uwari umugabo we Diamond Platnumz yakunze kugaragara ari muri gahunda ze z’akazi, gusa kuri iyi nshuro amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkora mbaga agaragaza Zari mu byishimo n’umunyamakuru ukorera EFm yo muri Tanzania uzwi nka Kitange Maulidi akomeje gutuma benshi bemeza ko basigaye bakundana.

Sponsored Ad

Nk’uko byagiye bigaragara mu mashusho yagiye hanze uyu munyamakuru Kitenge yari kumwe n’abana ba Zari bari gukina mu gihe Zari ari gutegura ifunguro ry’amanwa muri aya mashusho Kitenge yumvikanamo ashima cyane Zari avuga ko ari mwiza kandi azi guteka neza bidasubirwaho.

Kimwe mu byateye amatsiko ababonye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo Kitenge yabajije abamukurikira ati:”Muzane mu rugo cyangwa simuzane[yavugaga Zari]” isinzi ry’abafana bamwikirije maze babiha umugisha gusa hari n’abandi bamwamaganye.

Ikinyamakuru Amani dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya byinshi kuri aya mashusho maze cyegera Kitenge kimubaza ku mubano we na Zari maze asubiza ko ari nshuti bisanzwe kandi ko yari yamutumiye ngo basangira ifunguro ry’amanwa ubwo uyu Kitenge yari ari muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’akazi.

Abajijwe ku magambo yavuze mu mashusho yo kuba yajyana Zari mu rugo yasubije agira ati:”Ntacyo bitwaye rwose njye ndi umu Islam kandi nawe ni uko ikindi nzi neza ni uko atararongorwa uretse umubano yari afitanye na Diamond ariko kugeza ubu ntibakiri kumwe, baratandukanye”.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo aransekeje rwose.Ngo ZARI ntararongorwa!! Kandi ngo nta kibazo kuko we na ZARI ari ABASLAMU.Nyamara yabanye imyaka myinshi n’abagabo 2.Udashyizemo abandi basambanye.Nawe nibabana,nta kabuza bazatandukana.
    Ariko n’ubundi buriya batangiye gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa