skol
fortebet

Zari yaciye amazimwe ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mibanire ye na Diamond

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Zari yaciye amazimwe ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mibanire ye na Diamond itameze neza muri iyi minsi, aho bamwe bemezaga ko aba bombi baba baramaze gutandukana ariko yatangaje ko we n’umugabo we bameranye neza nta bibazo bikomeye bafitanye.
Zari umuze igihe agaragaza uburakari n’umujinya w’umuranduranzuzi yatangaje ko atigeze atandukana na Diamond nk’uko byari bimaze igihe bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.
Mu kiganiro Zari yagiranye n’imwe muri radiyo zo mu gihugu cya Tanzania, (...)

Sponsored Ad

Zari yaciye amazimwe ku byari bimaze iminsi bivugwa ku mibanire ye na Diamond itameze neza muri iyi minsi, aho bamwe bemezaga ko aba bombi baba baramaze gutandukana ariko yatangaje ko we n’umugabo we bameranye neza nta bibazo bikomeye bafitanye.

Zari umuze igihe agaragaza uburakari n’umujinya w’umuranduranzuzi yatangaje ko atigeze atandukana na Diamond nk’uko byari bimaze igihe bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.

Mu kiganiro Zari yagiranye n’imwe muri radiyo zo mu gihugu cya Tanzania, yavuze ko atigeze atekereza gutandukana n’umugabo we ko bafitanye utubazo duto tudashobora kubatandukanya.

Zari yagize ati, "Namwifurije isabukuru nziza bitari ku karubanda, naramwandikiye kuri WhatsApp. Turi kugerageza guhungisha imbuga nkoranyambaga ubuzima bwacu twembi. Nubwo uko tugerageza kubuhakura ariko ahubwo burushaho kuhagarurwa, nta kintu nk’icyo cyabayeho, turi kumwe tumeze neza."

Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi ubwo Diamond yemeraga ko yabyaranye n’Umunyamideli, Mobetto hakiyongeraho numukobwa wo mu Burundi wamushinjaga ko babyaranye impanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa