skol
fortebet

Zari yafatiye icyemezo gikomeye Diamond wamweretse ko kubyara mu gasozi abishoboye

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan akaba n’umucuruzi ukomeye muri Tanzaniya no mu bindi bihugu yatanguye benshi nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko atazongera kubyarana n’uyu muhanzi,undi mwana uko byagenda kose.
Zari asanzwe afite abana batanu, babiri yabyaranye na Diamond n’abandi batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga.Mu kiganiro na Televiziyo ” Millard Ayo”, yahishuye ko atazigera yongera kubyarana undi mwana na Diamond, ngo keretse babonye uwakwemera kubatwitira(Surrogate), (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Zari Hassan akaba n’umucuruzi ukomeye muri Tanzaniya no mu bindi bihugu yatanguye benshi nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko atazongera kubyarana n’uyu muhanzi,undi mwana uko byagenda kose.

Zari asanzwe afite abana batanu, babiri yabyaranye na Diamond n’abandi batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga.Mu kiganiro na Televiziyo ” Millard Ayo”, yahishuye ko atazigera yongera kubyarana undi mwana na Diamond, ngo keretse babonye uwakwemera kubatwitira(Surrogate), ngo kuko afite byinshi aba ahugiyemo bijyanye n’ubucuruzi bwe.

Yagize ati:”Byararangiye, mfite byinshi ngiye gukomeza gukora simfite igihe cyo gutwita, nta gihe mfite rwose.Nimbona uzemera kuntwitira (surrogate) bizaba ari byiza, gusa ku bwanjye sinabishobora.”

Zari yemeje ko atazongera kubyarana na Diamond

Uyu mugore kandi yaboneye ho no guha uburenganzira Diamond bwo gukomeza kubyara abana benshi bashoboka mu gasozi kugeza igihe azumva ahaze akarekera aho.Yavuze ko atazigera amubuza kabone n’ubwo yabyara abana icumi cyangwa makumyabiri.

Zari yagize ati :”Ashobora kubyara abana ashaka bose.Yabyara abana icumi cyangwa makumyabiri ibyo ni ibibazo bimureba, njye ndatuje ntacyo bimbwiye.”

Ni amagambo yateye benshi kwibaza iherezo ry’ur’urugo rudasiba kuvugwamo intonganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa