skol
fortebet

Zari yafungishije umusore winjiye muri konte ye agashyiraho amashusho y’ubusambanyi

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan yafungishije umusore witwa Farid ukekwaho kuba inyuma y’ibikorwa byo kwiba imbuga nkoranyambaga ze akazikoresha azakaza amashusho y’ubusambanyi.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo konti za Zari Hassan zinjiwemo n’abantu batahise bamenyekana maze zitangira gutambutsaho ubutumwa bwatumye benshi bibazo. Ku ikubitiro uwinjiye muri Instagram ya Zari yamuhamagaye amumenyesha ko ari we wayishimuse ndetse amusaba kumwoherereza amadolari 4,000[asaga miliyoni 14 z’amashilingi] bitaba ibyo akayibura burundu.

Chimpreports itangaza ko, Zari yinginze mu buryo bwose uyu muntu undi amubera ibamba. Ubwo bari bamaze kurangiza ibiganiro batumvikanye, kuri Instagram ya Zari hatangiye kujyaho amashusho y’ubusambanyi ubundi hakajyaho amafoto ye mu bihe byashize agikundana na Diamond.

Icyateye Zari gusharirirwa cyane, ni amafoto ya mukeba we Hamisa Mobeto yashyizweho ari nabwo bwa mbere kuri konti y’uyu mugore hari hatambutse amashusho y’uyu munyamideli bangana urunuka.

Ubu, Zari ari muri Uganda aho yagiye kwitabira irushanwa rya Miss Uganda 2018 nk’umwe mu bakemurampaka banafitemo akazi gakomeye uyu mwaka. Ubwo yari aho acumbitse muri Munyonyo, Zari yitabaje Polisi ngo imufashe guta muri yombi uwitwa Farid ari na we akeka nka nomero ya mbere mu bakoze ibi.

Zari yashutse Farid amusaba ko yamusanga i Munyonyo ngo bapange umushinga ubyara inyungu undi ntiyazuyaza ahita abyemera. Uyu Farid ni we wari usanzwe acunga imbuga zose za Zari Hassan, ni na we wamufashije kuzibonera ibyangombwa bimwemerera kuzikoresha mu buryo bwa kinyamwuga[verified accounts].

Umunyamakuru witwa Ashburg Kato[wari uhari Farida fatwa], yakomeje abwira iki kinyamakuru ko uyu musore yahise ahakana ibyo ashinjwa ndetse ko bisekeje kuba Zari yatekereza kumufungisha kandi ari we wari usanzwe akoresha konti ze zose.

Konti za Zari zikimara kwibwa, hashyizweho amakuru yateje urujijo muri Tanzania, bamwe bavugaga ko ari Zari wabikoze agamije gushyushya inkuru ngo avugwe cyane mu itangazamakuru abandi bagashyira mu majwi abasanzwe ari abanzi b’uyu mugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa