skol
fortebet

Zari yakoresheje ifoto ye avuga uburyo afite ubwiza bw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Zari Hassan wakundanye n’abagabo benshi b’abakire barimo Yvan Ssemwanga wamaze kwitaba Imana ndetse n’umuririmbyi wo muri Tanzanie ufite amazina ya Diamond Platnumz yavuze ko abona afite ubwiza nk’ubw’umwana w’imyaka 16 y’amavuko.

Sponsored Ad

“Nakabaye meze nk’umugore wabyaye abana batanu ariko ikimero cyane kiryoshye nk’icy’uburanga bw’umwana w’imyaka 16”, aya ni amagambo ya Zari Hassan witakaga ubwiza bwe. Uyu mugore ukunze kuvuga byinshi bigatangaza abafana,yavuze ko usibye kuba ari umuntu ukunze kuba akoresha cyane imbuga nkoranyambaga yanavuze ko aba afite ubuzima bwe bwihariye.

Zari Hassan yasabye abamukurikira kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko nawe ari hafi kuzireka “Ndi umubyeyi w’abana batanu ndetse muri Nzeri nzaba nujuje imyaka mirongo ine y’amavuko,naciye muri byinshi mu buryo butandukanye,ndetse mwabonye byinshi tugiye dutandukaniyeho n’ibyo duhuriyeho ndetse nziko mwagiye mubona ibyo nashyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye, mureke kuzikoresha kuzikoresha nanjye ndihafi kubireka”

Uyu mugore ukunda gukora ibigiye bitandukanye kugira ngo abafana bamukurikire, aheruka kuvuga ko akibuka uburyo yabanyemo n’umugabo we witwa Yvan Ssemwaga yemeza ko ntawe ushobora kumera nkawe habe na gato.

Biravugwa kandi ko Zari mu minsi iri imbere azagaragara mu bitangazamakuru bya Wasafi TV,ubwo azaba aje kwerekana abana be babiri yabyaranye na Diamond Platnumz nk’uko nyirabukwe Sandrah Dangote yabimusabye kuko ngo akumbuye kubona abuzukuru be Tiffah Dangote na Prince Nillah bamaze imyaka ibiri batabonana.

Ibitekerezo

  • Ni hahandi azasaza hekugira uwongera kumureba.Ntabwo yarushaga ubwiza umwamikazi Cleopatre cyangwa abandi benshi bashaje bagapfa.Ikindi kibabaje nuko akoresha UBWIZA bwe mu gusambana.Bizatuma abura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Muli 1 Yohana 2:15-17,Imana itubuza kwiratana ibyiza dufite,ikatubuza kwibera mu byisi gusa,ahubwo ikadusaba "gushaka imana",kugirango izaduhe paradizo.Ikibabaje nuko abantu bumvira iyo nama ari bake cyane.Benshi bibera mu gushaka amafaranga gusa,shuguri,politike,etc...Gushaka Imana ntacyo bibabwiye.Bene abo ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma dutegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa