skol
fortebet

Zari yakuriye inzira ku murima abantu bifuza ko asohoka mu nzu yaguriwe na Diamond

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Zari yakuriye inzira ku murima abantu bamuhatirije kuva mu nzu yaguriwe na Diamond muri Afurika y’Epfo aho yabasubije ko yayiguriwe kugirango ayibemo n’abana babyaranye.

Sponsored Ad

Umuherwekazi Zari Hassan ndetse akaba n’umugore w’umuhanzi Diamond aho babyaranye abana 2 ,kuri ubu yasubije abantu bamuhatirije kuva mu nzu yaguriwe n’umugabo babyaranye iherereye muri Afurika y’Epfo aho yabasubije ko adashobora kuyivamo kuko yayiguriwe kugirango ayibemo n’urubyaro rwe.

Yavuze ko kugirango iyi nzu ayibone nawe yakoresheje ubwenge, aho yavuze ko ingeso zo kubyarana n’abagabo nta bwenge burimo.

Yagize ati” Nakoresheje ubwenge bwanjye nkanjye ngo ngurirwe inzu n’abana banjye.”

Zari Hassan uvuka muri Uganda ariko akaba akorera cyane muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko kutava muri iyi nzu kwe atari uko ntayindi afite ahubwo ko afite andi mazu ane muri Afurika y’Epfo, ariko aba muri iyi nzu Diamond yamuguriye kuko ari iye n’abana be.

Diamond na Zari batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kumushinga yuko bapfuye ko uyu muhanzi aryamana n’abagore benshi we yita ko amuca inyuma kandi ntacyo yamuburanye ,ibi byahise bituma yerekza muri Afurika y’Epfo kujya guturayo n’urubyaro rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa