skol
fortebet

Zari yandagaje umugande wari umusabye ibyo kurya muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umunya-Uganda Zari Hassan kuri ubu utuye muri Afurika y’Epfo n’abana be, yandagaje umugabo wari umubajije niba bazigera babona ku bufasha bwe muri iki gihe babayeho nabi kubera icyorezo cya Coronavirus, amukurira inzira kumurima amuhakanira anamutuka.

Sponsored Ad

Ejo hashize nibwo uyu muherwekazi ukunda kwiyita The Boss Lady yagaragaje ko nta gitekerezo na kimwe afite cyo kuba yagoboka bene wabo kuri ubu batorohewe no kubona ibyo kurya mu gihugu cya Uganda.

Ibi yabitangarije ku rukata rwe rwa Facebook, ubwo umufana we w’umugabo yamubazaga igihe azatangira ubufasha bwe bw’ibiribwa kubanya-Uganda badafite ibyo kurya muri iyi minsi bugarijwe na Coronavirus, nuko Zari Hassan amusubiza ko nawe ari kwirwanaho nk’umugore. Umufana witwa Kimbugwe Alexus yagize ati:

Niryari uzaduha ibyo kurya? Turashonje, none wowe wibereye muri Pillow challenge (ibintu byadutse byo kwambara imisego).

Zari Hassan yasubije uyu mufana ko ari kwita ku muryango w’abana batanu, ko na we atorohewe ku buryo yafasha abo bana be ngo yongereho n’abandi bantu bakuru. Zari Hassan yagize ati:

Ndimo ndita ku bana banjye. Ninde mwe wababujije gushaka amafaranga yanyu, sinshobora kwita ku bana banjye 5 ngo nongereho n’abantu bakuru b’abagabo nkamwe. Ubwo nta soni mufite. Nanjye maze ndimo ndirwanaho njyenyine nk’umugore.

Zari afite abana batanu harimo 3 yabyaranye n’umunya-Uganda Don Ivan Ssemwanga watabarutse, ndetse n’abandi babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania.

Kugeza ubu abo bagabo bose babyaranye na we, nta numwe bakiri kumwe, abo bana bose niwe ubitaho wenyine dore ko abana nabo bose muri Afurika y’Epfo.

Ibitekerezo

  • nibyo kurera uri wenyine biravuna ntago zari yabona uburyo yita ku muryango we ngo abone nuburyo afashamo abandi ita kurubyaro rwawe kbsa nkunda ko witaye kubana bawe utari nkabandi babajugunya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa