skol
fortebet

Zari yagaragaje mu buryo budasanzwe uburyo yashimishijwe n’Impano ihenze cyane umukunzi we mushya yamuhaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

skol

Zari wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ssemwaga Ivan wari umuherwe muri Uganda, nyuma y’urupfu rwe agahita ashakana n’umuhanzi Diamond Platnumz ubu amakuru ahari mashya kuri we ni uko yahawe n’umukunzi we mushya inzu ihenze cyane iri muri Afurika y’Epfo ari naho Zari asigaye aba.

Sponsored Ad

Zarinah Hassan uvuka muri Uganda ufite abana batanu kugeza ubu, ari mu rukundo n’umusore yita King Bae, uyu musore niwe wamuhaye iyi mpano y’inzu ndetse yanamaze kuzura ku buryo yahita anayibamo.

Zari yashyize hanze amashusho ye ari mu rutekero rw’iyi nzu ari kumwe na King Bae bakundana, abyina azenguruka ubona yishimye cyane hafi no kwiterera mu bicu ndetse satakagiza uyu mukunzi we mushya anamushimira cyane.

Gusa ariko nanone haribazwa niba iyi atari ikinamico Zari ari gukina na King Bae kuko ntasiba gushyira hanze impano zihenze uyu musore adasiba kumuha zirimo amamodoka ahenze, akora ibi mu gihe Diamond Platnumz babyaranye abana babiri nawe ari mu rukundo n’umunya-Kenyakazi witwa Tanasha Donna, barakekako babikora mu rwego rwo kwihimura ku wundi kuri buri umwe.

Uyu musore usanzwe witwa Prince Micky Mil ubwo yasabaga Zari ko yamubera umugore yamuhaye impano y’imodoka zihenze cyane, hari iya Bentley, Porsche na Ferrari zose zikaba ari iza King Bae akaba ari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afrika y’Epfo.

Mu mafoto aba bombi bakunze kwifotoza bari kumwe, nta na rimwe Zari yari yagaragaza isura y’uyu musore.

Ibitekerezo

  • Ibaze ibi bintu byose abikesha hagati yamaguru ye gusa.Hari abirirwa bakubura muri Kigali umunsi wose kwizuba ryigikatu bagirimana bagahembwa 1000frw/kumunsi kandi bashobora kwirukanwa umunsi kuwundi. Harya ngo imana ntirenganya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa