skol
fortebet

Zari yashimiye cyane umukunzi we wamubonyemo ubwiza kandi ashaje[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideri akaba n’umushabitsi wo muri Uganda, Zari Hassan , mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Zari yavuze ko yigiye byinshi ku mugabo we mushya yise Mr. M. yasimbuje Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Zari Hassan yabwiye amagambo yuje urukundo umukunzi we King Bae, amubwira ko azirikana uburyo uwo mugabo yamubonyemo uburanga kandi yarabyaye abana 5 kubagabo 2.

Zari mu butumwa yanditse yakomeje avuga ko “Ndi kumwe nawe nize byinshi, nkunda ubuzima kubera ukwicisha bugufi kwawe. Nahoraga ntekereza uwo tuzabana akaramata ariko simenye uko azaba asa. Mfite abana batanu, nakundanye n’abandi bagabo n’ibindi ariko wowe wambonyemo umugore ufite uburanga bukurura kurusha abandi.”

“Woooo! mbega ngo ndahirirwa. Ndagukunda cyane Mr. M. kandi simbiterwa n’ibintu umpundagazaho, ibyo narabibonye, mbona ibinini n’ibyiza bibirenzeho. Ariko ni wowe n’umutima wawe, uko utuma njye n’abana banjye tumererwa, bisaba imbaraga gukunda umuntu ufite abana 5 n’imyaka 38.”

Ibitekerezo

  • Ibi nabyita kwikirigita ukisetsa, mfite ubwoba ko noneho bizarangira uyu mugore yimanitse.

    None se ko yumva ari umukecuru wa 38 ans n’abana 5 , byari kuba byiza iyo yongeraho ko abo bana bakimukeneyeho UBUBYEYI (affection maternelle).
    Iyo urukundo ari rushya biba bishyushye, affection hafi aho ku bwinshi, none se ko umwinjira nawe ayikeneye ubwo ntazayirwanira na ba Bébé !!???

    Ese uyu muhungu w’umwinjira azamubyarira bangahe? Niyitwara nka Diamond bizagenda bite ko nawe akiri muto? Rwose nta mugisha njye mbibonamo, ni aha Nyagasani!!

    Ibi nabyita kwikirigita ukisetsa, mfite ubwoba ko noneho bizarangira uyu mugore yimanitse.

    None se ko yumva ari umukecuru wa 38 ans n’abana 5 , byari kuba byiza iyo yongeraho ko abo bana bakimukeneyeho UBUBYEYI (affection maternelle).
    Iyo urukundo ari rushya biba bishyushye, affection hafi aho ku bwinshi, none se ko umwinjira nawe ayikeneye ubwo ntazayirwanira na ba Bébé !!???

    Ese uyu muhungu w’umwinjira azamubyarira bangahe? Niyitwara nka Diamond bizagenda bite ko nawe akiri muto? Rwose nta mugisha njye mbibonamo, ni aha Nyagasani!!

    Kuri iki gihe abantu bitiranya cg bakinisha icyo bita:*Umuhamagaro*.
    Ubundi Hari *ukwiha Imana no gushaka*. Gusambana cg uburaya si umuhamagaro, ni icyaha ahubwo.

    Mbaye ndi ugira inama Zari namubwira ko kuri we igihe cyo gushaka kitaragera, bitari ibyo icyo Ari gukora Ni ugusimbuka ibyiciro (Brûler les étapes) Kuko:
    - Abana be baracyari bato .ie. Baracyakeneye imbaraga n’urukundo bya kibyeyi.
    - Kuba hari abari gukura simbona ko bazumvikana nabo nagereranya n’abapfubuzi baza kubana na Mama wabo cyane ko bazi neza uko ise yatawe akageraho arwara akanapfa Ari wenyine( ICYO cy’ubwacyo Ni igikomere).

    Ikindi biragora kubana n’umusore uruta cyane, nk’umudamu mukuru, w’abana 5 ntibyoroha, wenda abaye nk’umugabo ukuzeho CG uciyeho akenge byakunda.
    Bariya basore baba bafite utundi twana tukizamuka twiza, cyane ko tunahari ku bwinshi. Simbona ko kuri Zari igihe cyo gushaka cyari kigeze ,ikindi nave mu dusore tw’udupfubuzi bitari ibyo tuzamusaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa