skol
fortebet

Zari yashinjwe gukora ubukwe n’umugabo wa baringa[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Zari aherutse gusezerana n’umugabo akunze kwita M cyangwa se King Bae, nyuma y’ubu bukwe bwe bwabaye mu ibanga bamwe batangira kuvuga ko bushobora kuba ari ubwa baringa n’uwo mugabo we atabaho.

Sponsored Ad

Zari yakoze ubukwe ku wa 18 Nyakanga, iby’uyu bukwe bwe bishyirwa hanze na Zodwa Mkandla usanzwe ari inshuti ye, wasakaje amashusho y’umuntu wambaye impeta yarangiza akavuga ko ‘byakozwe’ agashyiraho izina rya Zari.

Muri bamwe mu batanze ibitekerezo hari bamwe bishimiye iyi ntambwe ya Zari ariko hari n’abandi bavugaga ko ibi bintu bitigeze bibaho ari imitwe gusa.

Nk’ukoresha amazina ya @carollemeteki6 yaravuze ati “Niba ashobora kutwereka ku mbuga nkoranyambaga icyumba araramo ni gute atatwereka ibirori by’ubukwe niba atari ukubeshya? Uyu mugore yahimba ubuzima butabayeho. Ararambukirwa.”

Hari n’abaje bavuga ko ari kubeshya kuri buri kimwe kijyanye n’uyu mukunzi we, undi aza agira ati “Ikiganza cya King Bae kiri he? Uyu mugore ashobora kuba yikoresheje ubukwe we ubwe.”

Iby’ubukwe bwa Zari n’umukunzi we byongeye guteza urujijo ubwo havumburwaga ko uyu King Bae afite impeta ebyiri z’ubukwe zitandukanye, batangira kuvuga ko ibya Zari ari ugushyushya abantu umutwe gusa.

Mu gusubiza Zari yavuze ko umugabo we afite impeta yo kwambarana n’imyenda y’akazi ke ndetse niyo kwambara bisanzwe.

Ati “Babwire ntibahangayikishwe n’uko King Bae yaba ari baringa, ni ukubera iki biri kubatesha umutwe […] afite impeta ebyiri, imwe ku myenda yo guserukana, yambaye imyenda yiyubashye n’indi yo kwambara bisanzwe.”

Zari yakomeje abaza abantu niba hari ikindi bashaka kumenya mu buryo bwo kumugabanyiriza umutwe aterwa n’abirirwa bamuvuga.

Muri Gicurasi Zari w’abana batanu barimo babiri b’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we King Bae.

Icyo gihe mu kiganiro na Millard Ayo yavuze ko ko impamvu ataragaragaza isura y’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga ari uko ari umuntu udakunda kwigaragaza cyane nk’uko uyu mugore we abigenza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa