skol
fortebet

Zari yashotoye bihambaye Diamond wahoze ari umugabo we yifashishije ifoto ari mu buriri yambaye ubusa hejuru

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Zari yaguriwe inzu nshya maze asaba Diamond ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye ishaje yabagamo muri Afurika yepfo.

Sponsored Ad

Zari Hassan Umushabitsikazi muri Uganda yongeye kubyutsa amakimbirane hagati ye na Diamond amusaba ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye ishaje.

Ibi bibaye nyuma yaho uyu mugore aguriwe inzu nshya n’umugabo baherutse gukora ubukwe mu ibanga aho yabwiye Diamond ko yazaza gufata urufunguzo rw’inzu ye ngo kuko yamaze kugurirwa indi nziza n’umugabo ndetse irimo buri kimwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto aryamye muri iyi nzu ndetse avuga ko yaraye neza aboneraho guhishura ko ubu yamaze kwimuka mu nzu ya Diamond iherereye muri Afurika yepfo aho ahamya ko iyi nzu yayiguriwe n’umukunzi we King Bae.

Yaboneyeho kubwira Diamond kuzaza gufata urufunguzo rw’iyi nzu ye ngo kuko yamaze kubona indi nziza kandi iruta iyo yaguriwe na Diamond.

Diamond ntaragira icyo asubiza Zari kubw’ibyo yamuvuzeho.

Twakwibutsa ko umubano waba bombi wajemo agatotsi ubwo Zari yahukanaga n’abana be bakajya muri Afuria yepfo nyuma yuko ashinje uyu mugabo we babyaranye abana 2 kumuca inyuma akabyarana n’abandi bagore.

Ibitekerezo

  • Arashakako aza gufata urufunguzo rw’inzu ye nyine. Nta gikuba cyacitse kandi agomba kujya kurufata wenyine.

    Umuntu amenyako ibiryo bibishye iyo haraho atereye niyompamvu yavuzeko ishaje kd iteka guhabwa bigitera gusuzugurwa.

    Mu byukuri,ubuzima bw’aba Stars ni Sodoma na Gomora.Ni ukwishimisha mu busambanyi gusa.Yaba uyu ZARI,yaba Diamond,ntiwabara abantu baryamanye nabo ngo ubarangize.Kuli bo kimwe n’abandi benshi,UBUZIMA ni sex gusa hamwe n’amafaranga!!! Imana yaturemye itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tubana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa