startimes
startimes

Zari yashyingiranye n’umukunzi we mu buryo bw’ibanga anahishura impamvu nyamukuru ituma Diamond adasura abana be babyaranye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 July 2019 Yasuwe: 7405

Zari Hassan,Umunyamideri wo mu gihugu cya Uganda, wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko atigeze yima umwanya uyu muhanzi ngo asure abana be avuga ko ahubwo kuba atabasura byatewe n’uko yabanje kwima umwanya nyina ubabyara ngo bagire icyo bumvikanaho.


Sponsored Ad


Zari yakomeje avuga ko nta mishyikirano akigirana na Diamond kuko hashize igihe kinini bataganira ndetse akaba ari nabyo byabaye intandaro yo kuba abana be batamubona kandi atarigeze amubuza kubabona.

Yagize ati: “Natandukanye na Diamond ariko sinigeze mubuza kubonana n’abana be. Nyuma y’uko dutandukanye namusabye kenshi ko twahura kugira ngo tugire ibyo twumvikanaho ariko ntabyemere kuko yahoraga avuga ko ari ukumwihutisha kugira ngo duhure. Namuterefonnye inshuro nyinshi akanga kunyitaba gusa bwari ubuzima bwacu bwite.”

N’ubwo Zari afite abana ba Diamond ariko ntabimwubahira ari na byo byatumye Zari amureka burundu agatangira inzira nshya y’ubuzima kuko ngo iyo Diamond aramuka yemeye kumwegera bakabiganiraho byari gukemuka kuko Zari ari umuntu usanzwe ucisha make nk’uko abyivugira.

Zari avuga ko kandi byamusabye igihe kinini ngo yubake ubuzima bushya ndetse yigirira icyizere nk’umugore ufite intumbero nziza nyuma yo gutandukana na Diamond bamaranye imyaka itatu babana hanyuma akamuta.

Uretse ibyo kandi Zari yanagize icyo avuga ku mugabo we mushya baherutse gushyingiranwa mu buryo bw’ibanga kuya 18 Nyakanga 2019.

Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yahamije ko yamaze gushyingiranwa n’umunya-Afurika y’Epfo yita ‘King Bae’ ndetse ko ari umuntu mwiza, ni ubukwe bwabaye mu ibanga.

Yakomeje avuga ko umugabo we atazirirwa amuzana mu Bugande kumwerekana kuko mama we atakiriho.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amashusho y’indirimbo ya Sintex na King Ruganzu biri guhwihwiswa ko ashobora...

Amashusho y’indirimbo INDEBAKURE bivugwa ko ari iya King Ruganzu yafatanyije...
15 August 2020 Yasuwe: 2375 0

Rurageretse hagati y’umuhanzi Bruce Melody na RITCO kubera indirimbo Saa...

Umuhanzi Bruce Melody arashinjwa n’Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi mu...
14 August 2020 Yasuwe: 3309 0

Zari na Burna Boy begukanye ibihembo bikomeye

Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande wibera muri Afruka y’Epfo yegukanye...
14 August 2020 Yasuwe: 1571 0

Abanyarwandakazi 5 b’Ibyamamare abenshi baziko ari Abakobwa nyamara...

Uko uruganda rwa showbizz rugenda rutera imbere muburyo butandukanye, ni...
13 August 2020 Yasuwe: 7301 1

Reba amwe mu mafoto utabonye ya Miss Uwizeye Vivine umunyarwandakazi ufite...

Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa...
13 August 2020 Yasuwe: 5295 1

Subika Isabukuru yawe niba yarabaye mu gihe cya Guma Murugo Skol izagufashe...

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya “Postpone your birthday and...
12 August 2020 Yasuwe: 1345 0