skol
fortebet

Zari yashyize Diamond mu igeragezwa avuga ko ashobora guteretwa n’abagabo 100

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyanideli Zari Hassan akomeje kugaragaza ubarakari n’agahinda aterwa n’uburyo umugabo we, Diamond Platnumz akomeje kwitwara aho amuca inyuma akajya kubyarana n’abandi bakobwa nyamara ngo batamurusha ubwiza nk’uko abyivugira.
Zari w’abana batanu avuga ko ababazwa bikomeye no kuba Diamond aryamana n’abakobwa bari ku rwego ruciriritse ikindi ngo ntiyiyumvisha uburyo umugabo we ajya gukora imibonano mpuzabitsina ntiyibuke gukoresha agakingirizo kamufasha kwirinda gutera inda no kwandura zimwe mu (...)

Sponsored Ad

Umunyanideli Zari Hassan akomeje kugaragaza ubarakari n’agahinda aterwa n’uburyo umugabo we, Diamond Platnumz akomeje kwitwara aho amuca inyuma akajya kubyarana n’abandi bakobwa nyamara ngo batamurusha ubwiza nk’uko abyivugira.

Zari w’abana batanu avuga ko ababazwa bikomeye no kuba Diamond aryamana n’abakobwa bari ku rwego ruciriritse ikindi ngo ntiyiyumvisha uburyo umugabo we ajya gukora imibonano mpuzabitsina ntiyibuke gukoresha agakingirizo kamufasha kwirinda gutera inda no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Guhera kuwa 16 Ukuboza, 2017 Zari yatangiye gutegura igitaramo ngarukamwaka kizwi nka ‘Zari All White Party’ aho ahuriza hamwe abambaye imyanda y’umweru bagasangira kuri manyinya.Mu kiganiro yagiranye na Sanyu FM, zari wapfushije umugabo wa mbere, yavuze ko atajya abasha kwakira uburyo Diamond amuta mu buriri agasanga abandi bakobwa.

Yakomeje avuga ko atiyumvisha impamvu ituma Diamond amuta mu buriri akamuca inyuma n’abagore b’agaciro gake yarangiza ntanakoreshe agakingirizo.Yabivuze muri aya magambo, ati:”kuki anca inyuma ku bagore baciriritse? kuki ansiga mu buriri akagenda?ESE kuki atambara agakingirizo? Bigaragara ko Diamond akirwana no kugera ku rwego rwanjye.”.

Abajijwe impamvu adatandukana nawe niba koko abona akomeje kubangamirwa n’imyitwarire y’umugabo we, Zari yasubije ko kuba bakibana ari ubushake bwe kuko ngo nubwo afite imyaka 37 n’abana batanu abishatse yahita abona undi mugabo umwibagiza ibihe bibi yagiye agira mu rukundo n’umuhanzi Daimond udatinya kumwerurira ko yabyaranye n’undi mukobwa.

Zari umugore w’abana batanu

Uyu mugore w’ikimero yahamije ko ari ubushake bwe kuko ngo ashatse guteretwa n’abagabo 100 byashoboka ubundi agakira guhangayika aterwa n’umuhanzi wubashywe mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati:”Diamond aracyari mu igeragezwa kandi birimo kugenda neza.Nshobora guteretwa n’abagabo ijana kuko nkunda gukundwa.Nubwo nareka Diamond uyu munsi nahita mbona undi mugabo dukundana bitarenze ejo.”

Ibi Zari yabivuze ashingiye ku kuba umugabo we amuca inyuma agasabwa guceceka kuko ariko zubakwa, ati “Nshwanye n’umugabo. Arankubise. Numvise ububabare. Hanyuma bakambwira ko ari njye wamusembuye. Bakambwira ko ntubaha. Mbese nta burenganzira mfite bwo kurakara. Bivuze ko urugero rwo kubaha kwanjye rureberwa ku rugero rwo guceceka kwanjye nyuma yo guhohoterwa. Kuko ndi umugore.”

Yungamo ati “ Bivuze iki se? Sinemerewe kugaragaza umujinya. Ngomba kwicara ngafungura amaguru yanjye nubwo byaba bimbabaza. Singomba kugira icyo mvuga.
Kuko ndi umugore. Umugabo wanjye cyangwa umukunzi wanjye anshiye inyuma, mbwirwa kubyihanganira… kugira ngo ntasenya urugo cyangwa urukundo. Abantu bakomeje gukwirakwiza amagambo adafite ishingiro ko ‘biri muri kamere yabo gucana inyuma’.”

Diamond aherutse kubwira BBC ko aticuza kuba yaraciye inyuma umugore we Zari w’abana babiri.Ni mu gihe Zari aherutse kuvuga ko bibabaza kuba umugore ashingiye ku buryo ababazwa cyane n’ubuzima bw’umugore bwuzuye agahinda n’umubabaro ahanini bitewe n’umuco ukibakandamiza.

Ibitekerezo

  • Sha abanyamakuru mutangaza ibintu uko bitavuzwe koko ndumiwe!!! Zari ikiganiro yagiranye na Crystal muze kwongera mugikurikirane kiriho kuri youtube celeb select mwe gutubura. Nkaho uvuze ko amuta mubulirir ahubwo yavuze ngo kuberiki umuzana mubuliri bwanjye!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa