skol
fortebet

Zari yatangaje ikintu yakundiye umuhanzi Ringtone wamugabiye imodoka akayanga

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

skol

Zari aganira na televiziyo ya Citizen yavuze ko mu bintu yakundiye Ringtone harimo umuhate agira ndetse n’ uburyo azi kwihagararaho nubwo atigeze yishimira imodoka yamugeneye .

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avugako umuherwekazi Zari yanze imodoka yahawe n’ umuhanzi wo muri Kenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana Uzwi nka Ringtone Alex Apoko ubwo yamutegerezaga amaso agahera mu kirere .

Ubwo Zari yatumirwaga kuri Televiziyo ya Citizen yabajijwe impamvu yanze impano ya Ringtone n’ ikintu akundira uyu musore asubiza ko yakunze umuhate we kandi azi kwihagararaho yongeraho ko impamvu yanze imodoka yahawe ari uko atayishimiye.

Yagize ati “ Nakunze umuhate we ,kandi yavuze ibyo ashoboye ibintu bitakorwa na buri muntu wese .sinakunze impano y’ imodoka yamaye kuko mfite iyanjye nshya kandi siniteguye kuba nakongera gukundana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa