Zari yatangaje isomo rikomeye yigishijwe na Diamond Platnumz batandukanye
Yanditswe: Friday 09, Aug 2019
Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz,Zari Hassan yabohotse atangaza byinshi ku mubano we na Diamond aho yavuze ko uyu muhanzi yamubabaje ndetse amwigisha isomo rikomeye ryo kubabarira.
Zari wabyaranye abana babiri na Diamond Platnumz yabwiye umunyamakuru wo kuri You Tube witwa Millard Ayo ko nubwo Diamond yamubabaje we n’abana babyaranye ariko ngo yamwigishije isomo ryo kwihangana.
Yagize ati “Hari ikintu gitangaje ku kubabarira.Nize kumubabarira we n’amakosa ye kuko ubu meze neza.”
Zari yavuze ko mbere y’uko ashyingiranwa na Diamond yifuje cyane kuzabana nawe akaramata ariko ntibyamukundira.
Uyu mugore w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yababajwe cyane no kuba Diamond yaramushinje ko yamuciye inyuma kuko ngo bitigeze bibaho ndetse ngo Peter wo muri P-Square amushinja ko baryamanye ngo bahuye rimwe mu mwaka wa 2011ubwo yabanaga n’uwahoze ari umugabo we Ssemwanga.
Ibitekerezo
Mwembi muri kimwe kubera ko mushyira imbere ubusambanyi kandi muzi neza ko Imana yaturemye ibitubuza.Kuba Diamond yarakubabaje,byagombye kukubera isomo ntiwongere kwishora mu magabo.Wenda Imana yakubabarira ukazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Imana ishaka ko dukoresha umubiri wacu tuyubaha.N’ukuvuga gudaha uwo tubonye wese umubiri wacu,ahubwo tukawuha umuntu umwe gusa tuzabana ubuzima bwose.Abaca kuli iryo tegeko,ntabwo bazaba muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka.
Niba.yaraguhaye.isomo.ukiyemeza.kuzabana.nawe.akaramata.none.niba.ubabarira.koko.kuki.yagushinjije.ubusambanyi.niba.utarabikoraga.kuki.wiruka.mubandi.bagabo.kuki.utifashe.ngo.wiyubahe.wendako.numugabo.wawe.yarikukugarukira.akajya.yibukako.wabaye.umugorewe.none.rero.naho.yahera.reka.kutubeshya.rero.mwese.mwarahiganaga.mugucana.inyuma.power