skol
fortebet

Zari yatangaje uko yakiriye kuba Diamond yaramuciye inyuma

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Umugore wa Diamond Platnumz, Zari yatangaje ko atiteguye kugaragaza umunabi no kwiheba kuko yaciwe inyuma n’umugabo we, uherutse kwemeza ko yabyaranye n’ umunyamidelikazi.
Ibi yabinyujije mu butumwa bwe ku birebana n’inkuru y’uburyo Diamond yemeye ko ari se w’umwana w’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto wari umaze igihe avuga ko uyu muhanzi ari we wamuteye iyo nda ariko undi agakomeza kubyihakana avuga ko gutwita kwe na we yabimenyeye mu itangazamakuru.
Zari yanditse kuri Instagram agaragaza ko (...)

Sponsored Ad

Umugore wa Diamond Platnumz, Zari yatangaje ko atiteguye kugaragaza umunabi no kwiheba kuko yaciwe inyuma n’umugabo we, uherutse kwemeza ko yabyaranye n’ umunyamidelikazi.

Ibi yabinyujije mu butumwa bwe ku birebana n’inkuru y’uburyo Diamond yemeye ko ari se w’umwana w’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto wari umaze igihe avuga ko uyu muhanzi ari we wamuteye iyo nda ariko undi agakomeza kubyihakana avuga ko gutwita kwe na we yabimenyeye mu itangazamakuru.

Zari yanditse kuri Instagram agaragaza ko ari umugore w’umunyakazi, ubyuka kare, utarangwa n’ishyari cyangwa ibindi byatuma yuka inabi uwamuhemukiye nk’uko bamwe babitekerezaga. Benshi mu bamukurikira bari bakomeje kumugira inama zirimo izo kwihimura agatandukana na Diamond gusa ntacyo yabivuzeho.

Yagize ati "Narabumvise cyane, ku nama mumpa, kumpumuriza, kungaragariza impuhwe, ububabare mwumva ku bwanjye ariko mbere ya byose ku bw’ubu buhemu. Gusa reka turebe ibi mu ruhande rutari urw’ibibi gusa. Iyo umuntu ahisemo kuguca inyuma, ntabwo ari wowe aba abigiriye ahubwo ni we bihindukana kuko basanga bibahindutse bibwiraga ko ari wowe bihangayikisha."

Yakomeje agira ati "Ntabwo ukwiye kwiheba na rimwe, ntuzatekereze ko nta gaciro ufite kubera amakosa y’undi muntu kandi ntuzibareho umugayo. Gusa buri gihe uzajye umenya uko uhaguruka ukomeze urugendo. Ibyo bivuga ko, muri iki gihe isabukuru yanjye yegereje, reka dushyire ku ruhande imbaraga z’ibibi dushime, Ubuzima!"

Zari na Diamond bamaze kubyarana kabiri, umwana wa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Hari hashize igihe Diamond yotswa igitutu n’ibimenyetso bigaragaza ko yaciye inyuma Zari akabyarana n’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yitwa ’Salome’ yakoranye na Rayvanny.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Clouds Fm kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Nzeri 2017, Diamond Platnumz yemeje mu buryo budasubirwaho ko ari we se w’umwana wavutse akanitwa amazina ye, nubwo yari yaramwihakanye inshuro nyinshi avuga ko Hamisa ari ’indaya ishaka kwamamara gusa’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa