skol
fortebet

Zari yateze iminsi umukunzi munshya wa Diamond ariwe Tanasha[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady, yageneye umukunzi mushya wa Diamond Platnumz ubutumwa bw’uko amuteze amaso ku bikorwa by’akataraboneka azakorera Diamond Platnumz kugira ngo yirinde ku mukorera nk’ibyo yakoreye Zari bakibana.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’abana batanu wahoze ari inkoramutima ya Diamond nyuma bakaza gutandukana ku italiki ya 14 Gashyantare 2018, bapfuye ikibazo cy’uko uyu muhanzi yari amaze iminsi akikijwe n’ibirego by’abagore, yabwiye Tanasha ko Diamond nawe azamukorera nk’ibyo yamukoreye(Zari) ubwo bari bakiri kumwe.

Ifoto yateye Zari gutega iminsi Tanasha

Zari yavuze kenshi ko Diamond Platnumz bakundanaga, afite ikibazo cyo kutanyurwa n’uwo bashakanye bityo agahora amubabaza amuca inyuma akigira mu bandi bagore.

Ku munsi w’abakundanye muri uyu mwaka wa 2019, Zari yaburiye Tanasha ko azamukorera nk’ibyo yagiye akorera abandi bagore bose yabanye nabo. Yamubwiye ko atazabasha guhindura Diamond Platnumz.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yagize ati “ Sinzi ukwiriye kumva ibi, gusa keretse niyambara [Diamond] urubindo (diaper), ntuzabasha kumuhindura.”

Ibi Zari yabitangaje nyuma y’aho Tanasha yari amaze gushyira hanze ifoto ari kumwe na Diamond Platnumz bari mu buriri.

Ibitekerezo

  • Ibyo ZARI avuga nibyo.Nubwo Diamond aharaye cyane uyu Tanasha,ejo azamuta nkuko yataye ZARI.Aba Stars baba bashaka "kwishimisha" gusa.Kuba Imana itubuza gusambana ntacyo bibabwiye.Ntabwo bibuka ko ejo bazasaza ndetse bagapfa.Imana itubuza "kwibera mu byisi gusa",ikadusaba kumvira amategeko yayo,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.
    Ubwiza,ubuto,amafaranga,etc...,ni ubusa.Ntibikubuza kurwara no gupfa.Ariko abashaka Imana kandi bakayumvira,niyo bapfa bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yohana 6:40 havuga.
    Aho gushyira imbaraga mubyo Imana itubuza,dushyire imbaraga mu byo Imana idusaba.Nibwo bwenge.It is the only wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa