skol
fortebet

Zari yatukanye n’umuntu wamusabye kujyana abana muri Tanzania aramwandagaza abantu bifata ku munwa

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan abenshi bita the Boss Lady yibasiye abantu batandukanye bamubaza impamvu adashyira abana Se, Diamond Platnumz muri Tanzania ngo baganire ku mirere yabo.

Sponsored Ad

Uyu mugore usigaye aba muri Afurika y’Epfo, akoresheje amashusho yacishije kuri Instagram n’umujinya mwinshi yabwiye abakomeza kumusaba abana ko badakwiye na gato kwivanga mu buzima bwe n’umuryango we.

“Ubundi wowe urinde, wa mbwa we. Urashaka abana b’iki? Tumeze neza, tubayeho ubuzima bwiza, ibyiza ni uko wakwita kubikureba kandi ntutume ntangira kugira ibyo nkubwira kuko iyo bigeze ku bana banjye ndarwanda. Rero ceceka urebe ibikureba.”

Mu minsi ishize Zari yashinje Diamond kutita ku bana babyaranye, aho avuga ko amaze amezi 9 yose atazi amakuru y’abana be.

“Hashize amezi 9 tutavuganye. Ntiyigeze abona cyangwa ngo avugishe abana be mu mezi 9 yose ashize. Ibyo avuga ko hashize iminsi mike avugishije abana be ni ukubeshya. Nzi neza ko hashize igihe dutandukanye ni yo mpamvu ngomba gutangaza ukuri.”

Diamond na Zari batandukanye mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko Diamond yari amaze kubyarana na Hamisa Mobeto ndetse anashinjwa guca inyuma bikabije Zari.Twavugako Zari ubu afite abana 5 harimo 2 yabyaranye na Diamond .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa