skol
fortebet

Zari yatumye Tanasha agira ubwoba bitewe nibyo yamubwiye kuri Diamond

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Tanasha Donna umukunzi w’umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, yavuze ko akunda se w’umwana we cyane ariko ngo naramuka yibeshye akajya mu bandi bakobwa, bazaba babyaranye abo.

Sponsored Ad

Harabura iminsi mike ngo Diamond na Tanasha bibaruke umwana wabo w’umuhungu nk’uko Diamond ubwo aheruka mu Rwanda yabitangaje ko uku kwezi Imana ibafashije gushobora gushira bibarutse.

Diamond yemeje ko Tanasha ari we mukobwa bazashyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo, gusa n’ubundi inkuru zikomeza kumwerekeza mu bandi bakobwa ko yaba aca inyuma umukunzi we unamutwitiye umwana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umunyamakurukazi wo muri Kenya akaba n’umukunzi wa Diamond, Tanasha yavuze ko akunda se w’umwana we cyane, ariko ngo niyibeshya akajya mu bandi bagore bazaba babyaranye abo.

yagize ati”nkunda papa w’umwana wanjye cyane, ariko najya kuryamana n’abandi bakobwa sinshobora no kongera kumukoraho, na we arabizi.”

Mu minsi ishize Tanasha yatangaje ko atakwanga Diamond bitewe n’ahahise he, kuba yarakundanye n’abakobwa benshi ngo nta kibazo icyo areba ni uko ameranye na we uyu munsi, na we mbere ya Diamond yakundanye n’abagabo 3.

Diamond yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa benshi batandukanye hari Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, Hamisa Mobetto unamufitiye umwana ndetse na Zari babyaranye abana 2.

Mu gihe isaha n’isaha umukunzi wa Diamond ari we Tanasha yabyara, Zari wabyaranye na Diamond yabwiye uyu mukobwa asa n’umutega iminsi, kutizera uko amenranye na Diamond uyu munsi ariko bizakomeza kuko na webabyaranye abana babiri kandi bari bishimye kurenza uko bameze.

Zari wabyaranye na Diamond abana 2, bivugwa ko ari we ubarera wenyine, yaburiye Tanasha amubwira ko na we aashatse yaba abyiteguye.

Uyu mugore wamaranye imyaka 5 na Diamond bakundana, yumvikanye mu bitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko nta shyari afitiye Diamond ariko na none ko arimo aburira Tanasha nk’uko Global Publishers ibitangaza.

Yamubwiye ko akwiye kwitonda kuko ibyo amukorera abona nta gishya kirimo ahubwo ari nk’ibyo yakoreye abagore bamubanjirije.

Yagize ati”kwitabwaho muri iki gihe ni ikintu cyiza, ariko Tanasha arasabwa kwitonda cyane, akwiye kubanza kureba ibyabaye ku bakobwa bamubanjirije harimo nanjye, nta kintu gishya mbona kuri Diamond ni wa wundi.”

Kuri ibi bivugwa Diamond nta kintu yashatse kubitangazaho, umwe wo mu muryango we akaba yatangaje ko impamvu ntacyo avuga ari uko ubu yahinduye ubuzima afite uko abayeho, hari ibimuhugije biruta kuza guterana amagambo na Zari wishwe n’ishyari ry’uko batandukanye.

Zari na Diamond batandukanye muri Gasyantare, ni nyuma y’abana 2 bari bamaze kubyarana mu bana batanu ba Zari. Mu gihe Diamond yemeza ko azashyingiranwa na Tanasha, Zari na we avuga ko yamaze kubona umugabo witwa King Bae.

Ibitekerezo

  • Aha niho Abakobwa berekana ko bagira intege nke.Ubwo se nuta Diamond,azaba ahombye iki?Icyo yashakaga yarakibonye.Menya ko iyo wihaye umuhungu mugasambana nta gikumwe mwateye,araguta.Nugenda azafata abandi.Wowe uri umukobwa wa kangahe usambanye na Diamond?? Mukobwa,menya ko wamaze kwangiza ubuzima bwawe.Menya ko Imana itubuza gusambana kandi nubwo bikorwa na billions nyinshi z’abantu,bizababuza kuba muli paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa