Zari yatunguranye avuga uburyo aryamana n’abagabo b’abakire nicyo abyungukiramo abaza na Diamond niba igitsina cye kimugeje nkaho ageze[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 April 2019 Yasuwe: 15044

Zari Hassan watandukanye na Diamond Platnumz, yavuze ko kuba yarakunze kuryamana n’abagabo b’abakire ari ibintu by’ingirakamaro kuri we kuko ari bimwe mu byatumye agira imitungi afite kugeza uyu munsi.

Yavuze ko kuba yararyamanaga nabo ntakintu na kimwe yigeze akenera ngo akibure kuko bahitaga bakimuha.

Ibi yabikomoje ubwo yateranaga amagambo na Mange Kimambi wo muri Tanzania, wamushinjaga ‘gukura ibyinyo’.

Mange yamubwiraga ko iyo akundanye n’umugabo akora ibishoboka byose ngo basezerane kugira ngo azabone uko yegukana imitungo nibatandukana.

Zari yamusubije ko atabyicuza kuko abagabo bakundana bose bamwingingira kumuha ibyo ashaka.

Umugabo we wa mbere Ivan Ssemwaga yamusigiye imitungo myinshi irimo ubucuruzi n’inzu muri Afurika y’Epfo. Diamond Platnumz wamusimbuye, akaba aherutse no kumushinja kuba yaramucaga inyuma, nawe yamuguriye inzu ihenze muri icyo gihugu.

Ubwo Diamond yasaga nk’uvuga ibyo kuyimwaka, uyu mugore yarahiye ko azayimuha ari uko habayeho imirwano.

Zari ufite abana batanu, yavuze ko umugabo bari gukundana ubu amutunguza indabo n’amafaranga kandi bakanaryamana mu nzu Diamond yamuguriye.

Ati “Umugabo wanjye ansanga muri iyo nzu. Anzanira indabo n’amafaranga. Wowe se igitsina cyawe kigeze kikuzamura kikakugeza kure nk’aho?”

Yongeyeho ko uwo mugabo amugurira imyenda ihenze irimo iyo kurarana amukuramo bageze ku buriri.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bamunenze, bavuga ko amagambo yavuze adakwiye umubyeyi ufite benshi bamufata nk’icyitegererezo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gatera

    Ntabwo Imana yaduhaye SEX ngo tuyitandike nk’inyanya,tuyiha umuhisi n’umugenzi.Tugomba kuyibikira umuntu umwe tuzabana ubuzima bwose.Ikibazo nuko Ubusambanyi bukorwa na Millions and millions kandi Imana ibitubuza.Uyu ejo azasaza hekugira uwongera kumureba.Ikindi kandi,tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    4 months ago
  • chat_bubble Charles

    Nta kintu kibabaza nko kuvuka usanga umubyeyi wawe akora uburaya, 1 na 1 akabikorera mu maso yawe. Bitera agahinda no kumva ubuzima ntacyo buvuze kabone nubwo mwaba muri abaherwe ka 100.

    Ni igikomere gikaze ku bana ba Zari na Semwaga, kuko bari gukura baca akenge, imyitwarire y’umubyeyi wabo n’ amateka y’ ibyababayeho, ishobora kuzabatera umwiryane, cyane hagati yabo ubwabo n’ abana ba Diamond.

    Uyu mubyeyi yagombye gukura cyane mu mutwe, itoto agiterwa n’amavuta yisiga ntirikomeze kumushuka NGO yibagirwe imibereho myiza, ubumwe n’ urukundo mu bana yabyaye

    4 months ago
  • chat_bubble Charles

    Nta kindi gushidikanya ngibyo, nkunze ko noneho anavuze ukuri!!!
    Semwaga ashobora kuba yari yarahuye n’ uruva gusenya ndetse bikagera naho bimurenga; erega bavandi baravuga ngo: * Ntakabura imvano*.

    Ibi birashumangira ko kuba Zari yaracaga inyuma Diamond akaryamana n’ 1 mu bagize P-Square n’abandi... ko byaba aribyo. Biteye agahinda!

    4 months ago

Inzindi nkuru

Kanye West yiyemeje guhuza murumuna w’umugore we n’umugabo w’icyamamare...

Umuraperi Kanye West arashaka gufasha murumukazi we witwa Khloe Kardashian...
16 September 2019 Yasuwe: 1826 0

Reba umusore watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo guhatanira...

Umusore usanzwe amenyereweho kumurika imideli uzwi ku izina rya Twagira...
16 September 2019 Yasuwe: 3360 0

Umugore wa John Legend yandagaje Donald Trump wamwise umushizi...

Umugore wa John Legend witwa Chrissy Teigen yavuze ko yishimiye ko perezida...
14 September 2019 Yasuwe: 3305 0

Tanasha Na Mushiki wa Diamond ntibavuga rumwe ku mwana yabyaye

Mushiki w’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko umukunzi...
14 September 2019 Yasuwe: 8579 0

Miss Vanessa wamamaye muri Miss Rwanda 2015 yambitswe impeta n’umuherwe...

Umukobwa witwa Uwase Vanessa Raissa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda...
14 September 2019 Yasuwe: 4960 0

Tanasha yavuze ku ifoto y’umwana Diamond aherutse gushyira hanze

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umugore w’icyamamare mu muziki Tanasha Donna...
13 September 2019 Yasuwe: 5670 0